Muhanga: Hakenewe miliyari 1,1Frw zo kwagura urwibutso rwa Kabgayi

Umuyobozi w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA) mu Karere ka Muhanga, Dushimimana Fidele avuga ko hakenewe ingengo y’imari ya miliyari imwe na miliyoni ijana (1 100 000 000frw) kugira ngo urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabgayi rubashe kwagurwa.
Avuga ko Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kabgayi rukeneye kuvugururwa no kwagurwa, aho inyigo yakozwe igaragaza ko hakenewe miliyari imwe na miliyoni ijana.
Ati: “Urwibutso rw’Akarere ka Muhanga rwa Kabgayi, twifuza ko rwagurwa rukavugururwa, gusa ntiharaboneka ubushobozi cyane ko inyigo yerekanye ko nibura hakenewe ingengo y’imari yo kurwagura igera kuri miliyari imwe na miliyoni ijana.”
Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena Nyirasafari Esperance, avuga ko hagiye kubaho ibiganiro n’ubuyobozi butandukanye burimo n’ubw’Akarere ka Muhanga kugira ngo hashakwe igisubizo.
Ati: “Ni byo urwibutso rwa Kabgayi rukeneye kuvugururwa no kwagurwa. Rero navuga ko tuzakorana ibiganiro n’ubuyobozi butandukanye burimo n’ubw’Akarere ka Muhanga, noneho nyuma hakorwe ubuvugizi bwo gushaka ubushobozi bwo kwagura urwibutso rwa Kabgayi.”
Umuryango IBUKA wifuza ko Urwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi, ruherereye hepfo y’ibitaro bya Kabgayi ku muhanda mukuru wa Kigali-Muhanga-Huye rwasanwa ndetse rukagurwa, kuri ubu rushyinguyemo imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igera ku 12 208.
