Muhanga: Guterera imisozi ya Ndiza bajya kwandikisha abana byashyizweho akadomo

Abatuye mu Kagali ka Gashorera gaherereye ku mugezi wa Nyabarongo n’abo mu Kagali ka Nyarusozi mu Murenge wa Nyabinoni umwe mu Mirenge igize igice cy’imisozi ya Ndiza mu Karere ka Muhanga, bavuga ko kuba begerejwe serivisi z’irangamimerere iwabo byabaruhuye urugendo rw’amasaha abiri rwo guterera imisozi bajya ku Murenge kwandikisha abana.
Mukashema Christiane utuye mu Kagali ka Nyarusozi, avuga ko ubusanzwe kuva iwabo ajya ku Biro by’Umurenge wabo kwandikisha umwana byamusabaga gukora urugendo rw’ibilometero 20 n’amaguru mu masaha abiri, cyangwa agakoresha moto.
Ati: “Umwana wanjye mukuru nagiye kunwandikisha mu irangamimerere ku Murenge nkoze urugendo rw’ibilometero 20 mu masaha abiri, ubwo muri make ni ibilometero 40 kugenda no kugaruka mu masaha ane, byarangoye cyane ku buryo nageze mu nzira naniwe bazana moto yo kujyana.”
Icyakora Mukashema akomeza avuga ko kuba begerejwe serivisi z’irangamimerere iwabo ku Kagali byakemuye ikibazo cy’urwo rugendo bakoraga bazamuka imisozi ya Ndiza bajya kwandikisha abana ku biro by’Umurenge wabo wa Nyabinoni.
Ati: “Ubu umwana wanjye namwandikishirije aha mu Kagali, ku buryo rwose kuzamuka uriya musozi wa Ndiza njya kwandikisha umwana bibaye umugani kuri jyewe.”
Nishimwe Argentina umubyeyi nawe ukomoka mu Murenge wa Nyabinoni mu Kagali ka Gashorera, avuga ko kuba begerejwe serivisi z’irangamimerere iwabo mu Kagali, byakemuye ikibazo cyo kuzamuka mu misozi ya Ndiza bajya kwandikisha abana ku biro by’Umurenge wa Nyabinoni.
Ati: “Nk’ubu kuva hano ujya ku Murenge n’amaguru tuhakoresha amasaha arenga abiri, iyo twagiye n’amaguru, kuko harimo intera y’ibilometero bisaga 20, urumva rero ko kuba twegerejwe serivisi z’irangamimere hano iwacu byadufashije gukira ingendo zizamuka imisozi ya Ndiza tujya kwandikisha abana bacu mu bitabo by’irangamimere.”
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayisire Solange, avuga ko kwegereza abaturage hafi yabo serivisi z’irangamimerere, ari umusingi w’iterambere rirambye ku gihugu cy’u Rwanda.
Ati: “Kwegereza serivisi z’irangamimerere abaturage muri rusange, ni umusingi w’iterambere rirambye, kuko usanga bifasha igihugu kumenya umubare nyakuri w’abaturage gifite bityo kikabasha gukora igenamigambi ribasha gukemura ibibazo byari bibangamiye iterambere ry’abaturage, haba mu mibereho myiza, mu bukungu mu buzima n’ahandi.”
Kuri ubu Akarere ka Muhanga kari ku mwanya wa gatatu, mu kugira abaturage bitabira serivisi z’irangamimerere ni ukuvuga kwandikisha abana bavutse, kwandikisha abapfuye mu bitabo byandikwamo abantu batakiriho, kwandika aba n’izindi serivisi zo mu irangamimerere.
