Muhanga: Biyemeje kurandura igwingira bakava kuri 12% bakagera kuri 5%

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nzeri 13, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Muhanga bo mu Mirenge igize Akarere ka Muhanga bavuga ko intego bafite, ari iyo guhangana n’ikibazo cy’igwingira ry’abana bihatira guteka indyo yuzuye no kubyigisha abandi bakita ku mirire y’abana.

Umubyeyi wo mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, Muhimpundu Liliane avuga ko kwitabira urugo mbonezamikurire, byatumye umwana we azamura ibilo ava mu mirire mibi.

Ati: “Mfite umwana ufite ubu imyaka ibiri n’igice, ntaramujyana mu rugo mbonezamikurire (ECD), yari afite ibilo bitarengaga 8, ariko nyuma yo kuyitabira byarazamutse ubu afite ibilo 14,5kg ku buryo namaze kumenya indyo nzajya mutekera, ndi no mu rugo kuko sinabyitagaho”.

Nyirangendo Gaudence atuye mu Murenge wa Rongi na we avuga ko umwana we ataramujyana mu rugo mbonezamikurire, atari azi gutegura indyo yuzuye yo kumugaburira.

Ati: “Rwose ntarajyana umwana wanjye mu rugo mbonezamikurire, ngo banyigishe guteka indyo yuzuye, ntabwo nari mbizi, ku buryo nyuma yo kugana urugo mbonezamikurire ubu nahinduye imitekere, kuko namenye uko ngomba kumutegurira indyo yuzuye nkamurinda igwingira n’imirire mibi.”

Umuhoza Marie Grace umwe mu bagize Inama y’Igihugu yabagore mu Karere ka Muhanga, avuga ko na bo nk’ababyeyi bagira uruhare mu guhangana n’ikibazo cy’igwingira, kandi ari umuhigo n’ubu bafite.

Aragira ati: “Nk’Inama y’Igihugu y’Abagore tugira  uruhare rufatika mu kwita ku gukemura ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira, kuko nk’iwacu twashyizeho gahunda ya (Tujyanemo), aho tumanuka mu ngo mbonezamikurire kugera ku Mudugudu, tureba abana bafite ikibazo cy’imirire, twababona ababyeyi babo tukabaherekeza mu minsi 12 tubigisha guteka indyo yuzuye noneho na bo bagakomerezaho babikora kandi bitanga umusaruro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko Akarere ka Muhanga kihaye umuhigo wo kugabanya ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi, ku buryo mu myaka itanu iri imbere bazaba bari kuri 5%.

Ati: “Ba Mutimawurugo cyangwa se abayoboye Inama yIigihugu y’Abagore mu Mirenge igize Akarere kacu, nabasaba gushyira imbaraga mu muhigo wo guca igwingira n’imirire, kandi ndizera ko dufatanyije na bo nibura nyuma y’imyaka itanu iri imbere tuzaba tugeze kuri 5% tuvuye kuri 12%.

  Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare avuga kandi ko kuba mu myaka irindwi ishize ako Karere karabashije kugabanya umuibare w’ abana bafite igwingira n’imirire mibi bakava kuri 33% bakagera kuri 12%, n’ubu bizeye ko mu myaka itanu bazaba bageze kuri 5%.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nzeri 13, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE