Muhanga: Bazonzwe n’umunuko w’imyanda barunze amezi 2 batabona uyibatwarira

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nzeri 3, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Mu gihe mu cyumweru kimwe gusa ingo zose ziba zifite imyanda myinshi imodoka zitwara ibishingwe zirirwa zitunda, abaturage bo mu Mujyi wa Muhanga babangamiwe n’ibirundo byayo bamaze kugwiza nyuma y’amezi abiri barabuze abayitwara.

Gukizwa umwanda ni kimwe mu bifasha abanyamujyi badafite ingarani inyuma y’urugo bashobora kuyimenamo, ari na yo mpamvu buri cyumweru baba biteze kubona imodoka iza kubafasha kuyijyana mu kimpoteri rusange, cyangwa aho ishobora kunagurwa.

Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Muhanga, bavuga ko barambiwe imikorere mibi ya kampani ya AGRUNI isanzwe itwara ibishingwe muri uyu mujyi kuko ikomeje kubateza umwanda mu ngo kandi bayishyura buri kwezi.

Kubera ibirundo by’imyanda byabaye binini cyane, abenshi mu ngo zabo hirirwa umunuko kuko imwe mu myanda ibora itangira kuborera mu mifuka baba barayibitsemo ikajya yirirwa ituma amasazi.

Bamwe mu badashoboye kwihanganira uwo munuko, bivugwa ko ari bo bitwikira ijoro bakajya kumena iyo myanda hagati y’ingo, mu masambu cyangwa amashyamba bibegereye.

Habumuremyi Jean Baptiste, umwe mu batuye mu Mudugudu wa Ruvumera, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye,  yemeza ko batakibasha kugira isuku mu ngo zabo kubera ibyo bishingwe bimaze amezi abiri.

Ati: “Reka nkubwire ibya kampani ya AGRUNI idutwarira ibishingwe byaranyobeye, kuko wibaza niba ari kampani cyangwa ari baringa. Ibaze nawe ko ubu iwanjye mu rugo mpafite ibishingwe bimaze amezi abiri bitarahava, umva nawe iyo suku? Ubwo se urumva imikorere yayo imeze gute?”

Abijuru Christine utuye mu Mudugudu wa Kagitarama, Akagari ka Gitarama, na we ati: “Iyo duhamagaye muri iyi kampani ngo baze kudutwarira ibishingwe usanga batubeshya ibyumweru bigashira ibindi bigataha, usanga bamwe mu baturanyi banjye bitwikira ijoro bakajya kumena iyo myanda hagati y’inzu, abandi bakagira ibimpoteri ibisambu bibegereye ahanini biturutse ku kurambirwa umunuko uba uva mu bishingwe birunze.”

Iyi myanda imaze kuba agatereranzamba mu bipangu by’abatuye mu Mujyi wa Muhanga

Abatuye mu Mujyi wa Muhanga baratakambira ubuyobozi ngo bubafashe gukemura ikibazo cy’iyi kampanyi itwara imyanda, usanga imikorere yayo igenda gahoro.

Mugwaneza Jean de Dieu Umuyobozi wa AGRUNI mu Karere ka Muhanga, avuga ko ibyo ikompanyi ahagarariye ivugwaho n’abatuye Umujyi wa Muhanga ari ukuyitera urubwa kuko igerageza kubaha serivisi nziza kandi inoze.

Ati: “Rwose ibyo bavuga kuri kampani mpagarariye ntabwo ari byo bari kudutera urubwa, kuko tugerageza kubaha serivisi nziza ku gihe. Ahubwo ni uko hari bamwe usanga batuye Umujyi wa Muhanga bafite imyumvire mibi yo kutishyura amafaranga y’isuku, bakitwikira ijoro bakamena imyanda aho babonye hose bikarangira tubyitiriwe.”

Mugabo Gilbert, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, avuga ko iki kibazo kigiye gukurikiranwa bihereye ku bakozi bashinzwe isuku y’Umujyi wa Muhanga bashyizwe mu Mirenge iwugize.

Yavuze ko bagiye kugenzura imikorere ya AGRUNI mu guha serivisi nziza abaturage basanga itari gukora ibikubiye mu masezerano yagiranye n’Akarere igacibwa ibihano nk’uko byemejwe n’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga birimo no kuba amasezerano yaseswa.

Ati: “Iki kibazo mutugejejeho tugiye kugikurikirana duhereye ku bakozi bashinzwe isuku n’isukura bashyizwe mu Mirenge igize Umujyi wa Muhanga, mu rwego rwo kureba niba bagenzura imikorere y’iyi kampani ya Agruni, ndetse twasanga iri gukora amakosa hakurikijwe amasezerano yagiranye n’Akarere n’abatuye Umujyi wa Muhanga, tukayica amande dukurikije ibyo Inama Njyanama yemeje byanaba ngombwa amasezerano dufitanye nayo akazaseswa cyangwa ntihabeho kuyongera”.

Ikibazo cya kampani ya AGRUNI si ubwa mbere cyumvikanye mu Karere ka Muhanga, kuko hashize imyaka irenga 10 cyumvikana mu bitangazamakuru bitandukanye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bushimangira ko nyuma y’igenzura ryimbitse hazafatwa umwanzuro ukwiriye uzaba ari igisubizo kirambye.

Abarembejwe n’umunuko mu ngo bahitamo kujya kwangiza ibidukikije bamena imyanda mu masambu n’amashyamba
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nzeri 3, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE