Muhanga: Batewe impungenge n’iteme rinyurwaho n’abanyeshuri

Abaturage bo mu Midugudu ya Nete na Gasenyi batewe impungenge n’iteme rinyurwaho n’abanyeshuri ndetse n’abaturage bo muri iyo Midugudu iherereye mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Remera bagasaba ko cyakorwa.
Abo baturage bagaragaza ko bagerageje gushyiraho ibiti bimazeho igihe ariko ngo bakaba babona bidahagije bityo bagasaba ko ubuyobozi bwabafasha kigakorwa.
Uwaganiriye na Imvaho Nshya agasaba ko amazina ye atakoreshwa yagize ati: “Iri teme ubona aha, natwe ridutera ubwoba, kinyurwaho n’abanyeshuri batandukanye bagiye kwiga ku kigo cya Munini no ku kigo cya Biti, ariko umutekano wabo udutera ubwoba.”
Yakomeje agira ati: “Turasaba ubufasha ubuyobozi kugira ngo gikorwe neza ndetse n’abaturage tukigendaho twizeye umutekano wacu kuko gihuza Imidugudu ibiri iri mu Kagari kamwe kandi ingendo zaho ni ingenzi cyane.”
Abo baturage bavuga ko iyo imvura yaguye kugenda bihagarara kuko iryo teme riba riteye impungenge cyane.
Ati: “Iyo imvura yaguye ntabwo tubasha kunyura aha, usanga bamwe bajya kuzenguruka ndetse n’abanyeshuri ntibige neza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, yatangaje ko ikibazo cy’iryo teme bakizi ndetse ko bagiye kurikora kugira ngo bafashe abarinyuraho.
Ati: “Ni byo, icyo kibazo turakizi n’ibyo biti ni twe twabaye tubishyizeho kugira ngo bifashe abana n’abandi bose bahatuye kuko ni ahantu hatuwe cyane kandi buri mwaka tugira umushinga wo amateme n’ibiraro dukora. Rero uko ubushobozi buzagenda buboneka hirya no hino mu Karere kacu tuzagenda tubisana.

