Muhanga: Barasaba korozwa amafi arya imibu ibanduza Malariya

Abakora ubworozi bw’amafi mu gishanga cya Rwansamira mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, barasaba inzego zibishinzwe kubegereza icyororo cy’amafi ashobora kurya amagi n’ibyana by’imibu byororokera mu byuzi bakoreramo ubworozi bwabo.
Barasaba icyo cyororo mu rwego rwo kwirinda ko ubworozi bwabo bukomeza kuba indiri y’imibu ikwirakwiza agakoko gatera Malariya mu baturiye iki gishanga n’abagikoreramo.
Impuguke mu bworozi bw’amafi zivuga ko hari amoko y’amafi arya ibyana by’imibu bikurira mu mazi, asanzwe yifashishwa mu guhangana n’icyorezo cya Malariya arimo ubwitwa “Gambusia Affinis Fish”.
Ubwo bwoko burya ibyana by’imibu bita “Larvae” iyo bikimara guturagwa mu magi yatewe n’imibu y’ingore mu mazi. No mu Rwanda hakozwe ubushakashatsi bugaragaza ko amafi ya Tilapia n’ayitwa Inkube arya imibu, amagi n’ibyana byayo bikurira mu mazi.
Aborozi b’i Muhanga babwiye Imvaho Nshya ko nyuma yo guhabwa amahugurwa basanze bagomba gusaba abashinzwe ubworozi kubafasha kubona amafi yabafasha kurwana n’ikwirakwira ry’imibu yanduza agakoko gatera Malariya.
Nyiransengiyumva Beatrice, Perezida wa Koperative ya Dukunde Amafi Yacu ikorera ubworozi mu gishanga cya Rwansamira, avuga ko mu bworozi bwabo bw’amafi bakeneye gufashwa kugira ngo ibyuzi byabo bidaheraho biba indiri y’imibu ikwirakwiza Malariya.

Yagize ati: “Twahuguwe ubuuryo bwo kwirinda icyorezo cya Malariya ndetse tunerekwa uko imibu yororoka n’aho yororokera; gusa natwe tworora amafi twasanze turi mu byiciro byakwibasirwa nay o bitewe n’imiterere y’akazi kacu. Nk’ubu dufite ibyuzi 8 ariko kimwe ni cyo kivamo amazi, ibindi ntabwo avamo kandi twabonye ko ahantu hari amazi adatemba imibu ihagira indiri ikahororokera.”
Mukakimenyi Vestine, undi mworozi, yemeje ko bakeneye ko abashinzwe ubworozi babashakira amafi yafasha kurya ibyana by’imibu n’amagi yayo kuko ibyo byuzi bishobora guteza akaga aborozi n’abaturiye ibyuzi bororeramo.
Yagize ati: “Turasaba ko abashinzwe ubworozi badushakira amafi yajya arya iyi mibu ndetse n’amagi iba yateye kuko imiterere y’ibi byuzi byacu bigaragara ko byateza ikibazo gikomeye ku bakorera ubuhinzi muri iki gishanga ndetse n’abagituriye bakarwara cyangwa bakarwaza Malariya”.
Thierry Serugabo, Umukozi w’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta ishinzwe guteza imbere ubuzima no guharanira uburenganzira bwa muntu mu Ntara y’Amajyepfo, yemeza ko hakwiye gushyirwaho ingamba zihamye zo gufasha aba abahinzi n’aborozi kumenya neza ko ibyo bakora byabangamira ubuzima bwabo.
Yibutsa ko ubusanzwe umubu wateye amagi ahantu haretse amazi undi munsi aba yabyaye imibu y’imigore itangira kugira uruhare mu gukwirakwiza agakoko ka Plasmodium gatera Malariya.
Yongeyeho ko abarozi b’amafi n’abahinzi bose babashije guhabwa uburyo bwiza buhamye bwo kubona amafi yajya arya iyi mibu ndetse n’amagi itera mu mazi byarinda ubuzima bw’abarobyi ndetse n’abaturiye ahororerwa amafi mu byuzi.
Mukasekuru Mathilde, Umukozi wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi ushinzwe ubworozi bwo mu mazi n’uburobyi, yemeza ko hari amafi yo mu bwoko bwa Tilapia n’ayitwa Inkube yakoreweho ubushakashatsi basanga ashobora kurya imibu n’amagi yayo.
Yavuze kandi ko ubwo bushakashatsi bwakorewe mu gishanga cya Kimpima n’icya Bugugu mu Karere ka Rwamaganga bwagaragaje ko ahahinzwe umuceri hashobora no kororerwamo amafi ya Tilapia n’Inkube kandi akororoka neza akarya niyi mibu n’amagi yayo kandi hakanabonekamo umusaruro w’amafi mu gihe gito.
Akomeza avuga ko abenshi mu borozi bamaze kubona icyororo cy’amafi y’Inkube na Tilapia mu rwego rwo guhangana n’imibu yororokera mu bishanga no mu byuzi.
Umworozi w’amafi ushaka ko bamuha icyororo, RAB ibanza gupima ubusharire bw’amazi ndetse bakareba niba mu cyuzi bazayashyiramo harimo umwuka uhagije watuma amafi yororoka.
Aborozi b’amafi baza mu byiciro 9 Ikigo cy’Igihugu cy’ubizima (RBC) kigaragaza ko byibasirwa na Malariya, hakiyongeraho abahinzi b’umuceri, abakorera mu birombe, abacunga umutekano, abakozi ba Hoteli n’abakiriya babo, abanyeshuri biga bacumbitse, Impunzi, imfungwa n’abagororwa n’abatanga serivisi z’ubuzima.
AKIMANA JEAN DE DIEU



