Muhanga: Babangamiwe n’umuhanda w’ibinogo ushobora guteza impanuka

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Werurwe 31, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Abatwara abagenzi kuri moto n’abagenda mu muhanda uva ku Biro by’Akarere ka Muhanga werekeza ahahoze isoko rya Nyabisindu, barinubira ibinogo byinshi biwurimo bishobora kubateza impanuka. 

Abavuganye n’Imvaho Nshya bavuga ko ikibatera impungenge zo kumva ko bashobora kuwugiriramo impanuka, ni ukuntu ibinyabiziga biwunyuramo bikikira ibinogo, bityo hakaba ubwo bishobora guhurira mu gisate kimwe cy’umuhanda. 

Ni umuhanda uherereye mu Mudugudu wa Nyabisindu, mu Kagari ka Gitarama, Umurengewa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga. 

Bamwe mu baturage baganiriye na Imvaho Nshya, bashimangira ko uwo muhanda ushaje mu buryo bugaragara mu gihe ari wo ubahuza n’iterambere ry’Umujyi wa Muhanga.

Umwe yagize ati: ”Uyu muhanda urashaje cyane, urimo ibinogo ku buryo iyo moto ihanyuze ubona ko igenda isimbuka bikaba byavamo no guteza impanuka. Tubona uramutse ukozwe byaba byiza kurenzaho.”

Mugenzi we utwara abagenzi kuri Moto, yagize ati: ”Iyo ugeze hano, ushaka uburyo urinda ikinyabiziga cyawe kugira ngo kitisenura mu kinogo. Ibi n’ubwo tubikora tutabishaka bishobora gutera impanuka kuko n’iyo ugendeye mu mukono wawe, ujya kubona ukabona undi aragusatiriye ukabura aho utwarira.”

Umubyeyi ucururiza hafi yawo, na we yagize ati: ”Hano ni mu Mujyi, ni ahantu ubuyobozi buca buri gihe, kandi uyu muhanda urenze ubushobozi bw’umuganda w’abaturage. Ukozwe byanatuma hagaragara isuku nk’uko uhabona.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, yemeza impungenge z’abaturage ariko agashimangira ko uwo muhanda kimwe n’indi yo mu Mujyi wa Muhanga iri hafi gukorwa, bityo bashonje bahishiwe. 

Yavuze ko banze gusana uwo muhanda mu gihe bategereje ko ukorwa bundi bushya, hirindwa ko wagendaho ingengo y’imari yaba ibaye imfabusa. 

Umujyi wa Muhanga uhuriraho imishinga ibiri ikomeye y’iyubakaa ry’imihanda mpuzamahanga. 

Umushinga wa mbere ni uwa Kigali-Muhanga witezweho kwagura uwo muhanda w’ibilometero 45 guhera muri Nyakanga 2025. 

Biteganywa ko imirimo yo kuwagura kugera mu Mujyi wa Muhanga izamara imyaka ibiri n’igice ukazuzura utwaye miliyoni zisaga 100 z’amadolari y’Amerika. 

Undi mushinga uzatanga umusaruro ku ikorwa ry’imihanda yo mu Mujyi wa Muhanga ni uwo kwaguwa umuhanda Karongi-Muhanga w’ibilometero 48, ugeze ku cyiciro cya nyuma cya Nyange-Muhanga. 

Meya Kayitare yashimangiye ko umuhanda wa Nyabisindu n’indi iwushamikiyeho izubakwa ubwo ibikorwa by’icyo cyiciro cya nyuma kigeze kuri 25% cyubakwa bizaba bigeze mu Mujyi wa Muhanga. 

Ati: ”Hari imihanda yindi igiye gukorwa cyane cyane ishamikiye kuri Karongi-Muhanga ni ho bari kuvuga, ni imihanda yari ishaje. Ibijyanye n’umuhanda Kigali-Muhanga, igice kimwe cyo twamaze kugisana ahatari hasanwa ni uko tutarahagera ariko ibyo bibazo bindi bagaragaza bizakemukiramo kuko ni umushinga urimo kwihuta.”

Yashimangiye ko aho gusana ibishaje, bahisemo gutegereza iyubakwa ry’iyo mihanda binyuze mu bikorwa byagutse birimo kwihuta. 

Uyu muhanda utegereje gukorerwa rimwe mu mushinga wagutse w’Umuhanda Karongi- Muhanga
  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Werurwe 31, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE