Muhanga: Abasengera i Kanyarira no mu ishyamba rya Kabgayi bihanangirijwe

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Kanama 19, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Abasengera mu musozi wa Kanyarira no mu ishyamba rya Kabgayi mu Turere twa Ruhango na Muhanga, bavuga ko gusengera muri ibi bice baba bizeye ko amasengesho yabo agera ku Mana, ndetse abafite ibyifuzo bigasubizwa.

Leta y’u Rwanda irasaba aba baturage kudasengera ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga nko mu mashyamba, ku misozi, mu bitare n’ahandi hatemewe. 

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yatangaje ko mu bice bitandukanye by’u Rwanda hagaragaye ahantu 109 hasengerwa hatemewe hashyira ubuzima mu kaga.  

Ku musozi wa Kanyarira no mu ishyamba rya Kabgayi, haracyagaragara abantu baza kuhasengera nubwo ari hamwe mu hatemewe gusengerea hagaragajwe n’inzego z’ubuyobozi. 

Tuyisenge Liliane ukomoka mu Mujyi wa Kigali Imvaho Nshya ikaba yamusanze mu musozi wa Kanyarira yaje gusengerayo, avuga ko kuba aba yavuye i Kigali akaza muri uyu musozi aba yizeye ko isengesho rye Imana iryumva, n’ibyifuzo bye bigasubizwa.

Ati: “Jyewe ubu navuye mu Mujyi wa Kigali nza gusengera muri Kanyarira, kubera ko ari ho nizeye ko isengesho ryanjye Imana iri buryumve. Ndetse nkaba atari ubwa mbere nje hano kuhasengera, kandi uko mpaje nsubira mu rugo nishimye numva nahindutse mushya.”

Gusengera mu kiliziya cyangwa mu rusengero si byiza nko gusenga uzamuka umusozi.

Tuyisenge avuga kandi ko kuba wajya gusengera mu kiliziya cyangwa mu rusengero nabyo atari bibi, ariko kuri we ayo masengesho atabasha kugera ku Mana, nko gusengera ahantu uzamuka umusozi kandi wiherereye.

Ati: “Jye Ku bwanjye iyo ndi gusengera hano ni bwo mba numva nyuzwe kurusha kujya gusengera mu rusengero. Kuko iyo ndi muri uyu musozi ndawuzamuka nagera mu mpinga ngasenga, kandi amasengesho yanjye mba nizeye ko agera ku Mana kuruta kuba nagiye gusengera mu rusengero.”

Kuradusenge Claudette ukomoka mu Karere ka Kamonyi Imvaho Nshya yasanze asengera mu ishyamba rya Kabgayi avuga ko kuba ari gusengera mu ishyamba, bimufasha kwegerana n’Imana, ndetse kuri we gusengera mu rusengero bitamufasha nk’uko aba ari gusengera mu ishyamba.

Aragira ati: “Mu by’ukuri jyewe kuba mba navuye iwacu mu Karere ka Kamonyi, nkaza gusengera muri iri shyamba rya Kabgayi.  Bishingiye ku kwemera kwanjye kuko gusengera mu rusengero bitamfasha guhura n’Imana, nyamara iyo ndi hano ndasenga nkanyurwa nkumva nabaye mushya, yewe ngasubira iwacu nasubijwe.”

N’ubwo aba bavuga ko gusengera mu ishyamba no mu misozi bibahuza n’Imana, Bizimana Eric Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, arasaba abasengera mu misozi kwibuka ko aho baba basengera hatemewe ndetse hashobora no gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ku buryo bakwiye kujya basengera ahantu hemewe.

Ati: “Rwose ndashaka kubwira abantu basengera mu misozi ya Kanyarira no mu mashyamba, bitemewe kuko ntabwo hemewe. Icyiyongereyeho, gusengera ahantu nka hariya biba biri gushyira ubuzima bwabo mu kaga na cyane ko iyo bari mu mashyamba baba bari ahantu hatagaragara noneho n’umutekano wabo ukaba uba utizewe, rero ndabagira inama yo gusengera ahantu heza hemewe aho n’umutekano wabo uba wizewe.”

Ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri w’Intebe, n’iz’Abadepite, Perezida wa Repuburika Paul Kagame na we akaba yaragarutse ku kibazo cy’insengero, avuga ko ikibazo kirimo ahanini gishingiye ku nsengero zitujuje ibisabwa.

No ku bihayimana usanga bashuka Abanyarwanda, bakabatwara imitungo yakabaye ibafasha kwiteza imbere, ndetse Perezida avuga ko atazihanganira abakomeza  gushuka Abanyarwanda ngo babateze ubukene.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Kanama 19, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE