Muhanga: Abamotari nta mbaraga bashyira mu kwirinda no kurinda abo batwara Marburg

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukwakira 12, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Bamwe mu bamotari batwara abagenzi mu mujyi wa Muhanga mu Karere ka Muhanga, bavuga ko ubusanzwe icyorezo cya Marburg, nubwo bakizi ariko kukirinda no kukirinda abagenzi batwara kuri moto nta mbaraga babishyiramo, kuko ahanini baba bacungana n’icyo binjiza.

Umwe muri aba bamotari aganira n’Imvaho Nshya avuga ko icyorezo cya Marburg, akizi ndetse n’uburyo bwo kukirinda abizi ariko atabishyiramo imbaraga.

Ati: “Icyorezo cya Marburg ndakizi pe rwose n’uburyo bwo kukirinda ndabizi ko nkwiye gutunga umuti w’isuku wo gukarabya abagenzi. Ariko nta kubeshye ntabwo mbishyiramo imbaraga, kuko mba navuye mu rugo nje gushaka igitunga umuryango wanjye n’ubwishingizi bwa moto yanjye nabwo buba butanyoroheye. Ntakubeshye mperuka kugura umuti wisuku muri Covid-19.”

Muginzi we nawe utwara abagenzi kuri moto, avuga ko gukarabya abagenzi atwaye nawe agakaraba abikora rimwe na rimwe, ku buryo adahozaho mu kwirinda iki cyorezo.

Ati: “Rwose ndakaraba ngakarabya n’abagenzi ariko mbikora rimwe na rimwe, kuko hari igihe ntabyitaho cyangwa simbikore kubera kubyibagirwa. N’aho ubundi icyorezo cyo ndakizi ko ari kibi kandi gihangayikishije kuko kirica.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko ingamba bafite zirimo kuganiriza abamotari inshuro nyinshi, kuko ari itsinda rinini kandi icyorezo kibagezemo bakwanduza benshi.

Ati: “Ingamba zishingiye ku kubaganiriza kuri iki cyorezo bakajya bibutswa kenshi ko  gutwara umuti wo gukaraba ari ngombwa, kugira ngo birinde kandi barinde n’abo batwara kuri moto, kuko barwaye Marburg ‘abo batwara bakayirwara, ni umutekano uba uhungabanye ku buryo tuzajya duhura na bo kenshi gashoboka tukabibutsa kwirinda no kurinda abo batwara.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline akaba avuga ko ashingiye ku bukangurambaga bamaze iminsi bakora ku byiciro bitandukanye bugamije kwirinda icyorezo cya Marburg, basanze amakuru abamotari bafite y’iki cyorezo ari make no kukirinda nta mbaraga babishyiramo, ku buryo bashyize imbaraga mu kubaganiriza kuri iki cyorezo.

Ati: “N’ubu tumaze kuganira mu kanya kucyorezo cya Marburg, kandi kuganira na bo bishingiye ku kuba mu bukangurambaga tumazemo iminsi twarasanze abamotari bafite amakuru make kuri iki cyorezo ndetse no kukirinda batabishyiramo imbaraga, ku buryo ibiganiro byacu na bo bigomba guhoraho nk’itsinda rinini dufite mu mujyi wa Muhanga rihura n’abantu benshi”.

Imibare Minisiteri y’Ubuzima iheruka gutangaza ku munsi w’ejo ku wa 11 Ukwakira 2024, ikaba igaragaza ko abantu  bamaze gukira icyorezo cya Marburg ari 16, naho ibipimo bimaze gufatwa bikaba ari 3272, abari guhabwa ubuvuzi bakaba bangana na 31, abamaze kwitaba Imana bishwe nacyo ni 14, mu gihe abahawe urukingo bagera ku 501 naho abamaze kucyandura ari 61.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukwakira 12, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE