Muhanga: Abahinzi bakuye isomo mu kudahinga ubutaka bwose

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nzeri 26, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Abahinga mu gishanga cya Takwe giherereye mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, bavuga ko muri iki gihembwe cy’ihinga 2026A, bafite intego yo guhinga ubutaka bwose ngo bazabashe kubona umusaruro uhagije, kuko umwaka ushize hari aho birengagije guhinga imusozi birangira batejeje   ibishyimbo bakabaye barejeje.

Bizimana Antoine umwe muri abo bahinzi avuga ko yakuye isomo mu gihembwe cya kabiri cy’ihinga 2025, nyuma yo kudahinga ubutaka bwose yari afite bikamugusha mu gihombo cyo kugura ibishyimbo ku isoko.

Ati: “Nakuye isomo mu gihembwe cya kabiri cy’ihinga 2025, kuko iyo nza guhinga ubutaka bwose ntabwo mba naragiye guhaha ibishyimbo ku isoko. Nakubwira ko iryo somo ryatumye  muri iki gihembwe cy’ihinga narihaye intego yo guhinga ibishyimbo nitegura no guhinga imusozi singire ubutaka na bumwe nsiga budahinze.”

Renzaho Anatole na we avuga ko atazongera gusiga ubutaka budahinze by’umwihariko ubw’imusozi kuko byamutuye mu gihombo.

Ati: ” Iki gihembwe cy’ihinga, nabonye isomo ku buryo ntazongera kwiringira guhinga mu gishanga gusa, kuko iyo nza kubikora mu gihembwe cya kabiri cy’ihinga cy’umwaka ushize, si nari kugira inzara y’ibishyimbo nkuko byambayeho kandi nari mfite ubutaka imusozi ntigeze mpinga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, avuga ko ubuyobozi bwifatanyije n’abahinzi, hagahingwa ubutaka bwose  ubundi bakegerezwa imbuto n’inyongeramusaruro.

Ati: “Ubundi umuhinzi icyo asabwa ni uguhinga ubutaka bwose nta na bumwe assize, nk’uko biri mu ntego yacu nk’Akarere ko ubutaka bwose bugomba guhingwa by’umwihariko ubw’imusozi, cyane ko natwe nk’ubuyobozi tugomba kubaba hafi tugeza imbuto n’inyongeramusaruro hafi yabo”.

Mu Karere ka Muhanga, ubutaka buhujwe bugiye guhingwaho mu gihembwe 2026A ibihingwa byatoranyijwe, bugera kuri hegitari 1250, bukiyongeraho n’ubw’imusozi buzagenda buhungwaho ibihingwa bitandukanye nk’ibishyimbo,  bifasha abaturage kwihaza mu biribwa.

Aba bahinzi biyemeje guhinga ubutaka bwose kuko umuntu udafite ibishyimbo mu rugo ntacyo aba afite
  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nzeri 26, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE