Mugwiza Désiré yatorewe kuyobora FERWABA ku nshuro ya kane

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 21, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Mugwiza Désiré wari umukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball (FERWABA) ni we wongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora imyaka ine iri mbere.

Ni mu matora ya Komite Nyobozi y’iri shyirahamwe yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2024 mu Mujyi wa Kigali.

Mugwiza Désiré umaze imyaka 12 ayobora FERWABA, yongeye kugirirwa icyizere atorwa 100% ku majwi 19 y’abitabiriye amatora.

Ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere ushinzwe umutungo, hongeye gutorwa Mugwaneza Pascale wari uwusanzweho, aho yatsinze ku majwi 19 kuri 19

Munyangaju José Edouard yatorewe kuba Visi Perezida wa kabiri ushinzwe amarushanwa ku majwi 19/19.

Uyu mwanya wari umaze amezi ane nta muntu uwuriho, kuva muri Kanama ubwo Nyirishema Richard yagirwaga Minisitiri wa Siporo inshingano yakuweho ku wa 20 Ukuboza 2024 akagirwa Umuyobozi Nshingwabikorwa mu kigo gishizwe Umutungo kamere w’Amazi.

Muhongerwa Alice yongeye gutorerwa kuba Umubitsi ku majwi 19 Kuri 19, Munana Aimé wari umukandida rukumbi ku mwanya w’Umujyanama mu mategeko yatowe ku majwi 19/ 19, ku mwanya w’Umujyanama mu bya tekinike hatsinze Habimana Claudette wagize amajwi 19/19 mu gihe Mwiseneza Maxime yatorewe kuba Umujyanama mu mategeko, tekinike no guteza imbere impano z’abakiri bato watsinze ku majwi 19/19.

Muri iyi Komite Nyobozi Nshya ya FERWABA hatowe Munyangaju José Edouard ubarizwa mu buyobozi bw’Ikipe ya Patriots BBC na Mwiseneza Maxime Marius usanzwe ari Umutoza Wungirije muri REG BBC, ni bo bashya binjiye mu buyobozi abandi bari basazwemo.

Komite Nyobozi Nshya ya FERWABA yatowe mu gihe cy’imyaka ine
Munyangaju José Edouard yatorewe kuba Visi Perezida wa kabiri ushinzwe amarushanwa
Habimana Claudette yongeye gutorerwa kuba Umujyanama mu bya tekinike
Munana Aimé yongeye gutorerwa kuba Umujyanama mu mategeko
Mugwaneza Pascale yongeye gutorerwa kuba Visi Perezida wa mbere ushinzwe umutungo
Mugwaneza Pascale yongeye gutorerwa kuba Visi Perezida wa mbere ushinzwe umutungo
Mwiseneza Maxime yatorewe kuba Umujyanama mu bya tekinike no guteza imbere impano z’abakiri bato
  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 21, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE