Mugabowagahunde yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru

Perezida wa Repubulika ashyize mu myanya Guverineri mushya w’Intara y’Amajyaruguru n’Umuyobozi Mukuru wa RCA, kuri uyu wa Kane tariki 10 Kanama 2023.
Maurice Mugabowagahunde ni we yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru asimbuye Dancilla Nyirarugero wagizwe Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari Abasirikare.
Dr. Patrice Mugenzi yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe amakoperative mu Rwanda.

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH