Mu Rwanda hatangiye gahunda yo kuvura amaso mu bitaro byo mu ndege

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 29, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
Image

U Rwanda rwakiriye bwa mbere abaganga b’Umuryango Orbis International wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wita ku barwayi b’amaso mu bihugu bitandukanye ku Isi, wifashishije ibitaro byo mu ndege, ‘Orbis Flying Eye Hospital’, batangiye kuvura abarwayi 40 bafite ibibazo by’amaso mu Rwanda.

Ni abarwayi batangiye kuvurirwa ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Nyakanga 2025, aho bavurwa babazwe.

Orbis igiye kumara ibyumweru bibiri mu Rwanda, aho yabanje guhugura abaganga b’amaso barenga 100, mu gihe kuvura abarwayi bizamara iminsi ine, aho bizageza ku wa 01 Kanama 2025.

Izi serivisi zitangirwa mu ndege yahinduwe mu buryo bw’ibitaro (MD-10), ifite icyumba cy’imbagwa, icyumba cy’amahugurwa ndetse n’ikigo cy’ikoranabuhanga cyifashishwa mu myitozo ngiro.

Iyo gahunda iyobowe n’umuryango mpuzamahanga utari uwa Leta Orbis International, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, igamije kongerera ubushobozi abatanga serivisi z’ubuvuzi bw’amaso no kongera uburyo bwo kubona ubuvuzi bufite ireme.

Ni gahunda iri gukorwa ku bufatanye n’Ishuri Mpuzamahanga ry’Ubumenyi mu buvuzi bw’amaso mu Rwanda (RIIO) n’Ibitaro bya Kibagabaga.

Dr. John Nkurikiye, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubuvuzi bw’amaso muri RIIO, yavuze ko iyi gahunda yibanda ku kongerera ubumenyi abaganga b’Abanyarwanda mu buryo bwimbitse.

Yagize ati: “Turimo guhugura abanyeshuri 30 biga ubuvuzi bw’amaso n’abaganga b’amaso batangiye umwuga, abakozi 16 bakora ibikoresho by’ubuvuzi (biomedical engineers), abaforomo 32, n’abaganga b’inzobere mu gutera ikinya 16 (anaesthesiologists). Ibikorwa byo kubaga bizakorerwa mu ndege no ku bitaro bifatanyije natwe, byose ku buntu.”

Abagenerwabikorwa b’iyi gahunda batoranyijwe mbere na RIIO ku bufatanye n’abaganga b’inzobere hirya no hino mu gihugu.

Barimo kuvurwa indwara zirimo imboni z’amaso zifunze (cataract), indwara z’amaso z’abana, amaso areba imirari n’uburwayi butuma umuntu abura ubushobozi bwo kubona neza ku buryo bukabije, bukenera ibikoresho byunganira imboni.

Iyi gahunda inarimo amahugurwa yimbitse mu gukoresha uburyo bugezweho bwo kubaga indwara z’amaso, harimo no gukuramo imboni ziba zarahumanye (cataract).

Abanyarwanda bari muri iyi gahunda barimo kwifashisha ibikoresho by’ikoranabuhanga rihanitse, harimo n’urubuga rwa Orbis rwa Virtual Reality (VR), rubemerera kwitoza ibikorwa by’ubuvuzi mbere yo kubikora ku barwayi nyirizina.

Kompanyi y’Abadage yitwa Haag-Streit, ikora ibikoresho by’ubuvuzi bw’amaso, iri gutanga amasaha 30 y’amahugurwa ya VR ku kubaga indwara z’amaso, ku bufatanye na Orbis, nk’igice cy’iyi gahunda.

Orbis irimo gutanga ibikoresho bigezweho by’ubuvuzi bw’amaso kuri RIIO, mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’u Rwanda mu kubaga ndetse no guteza imbere amasomo ahoraho ku buvuzi bw’amaso.

Ni bwo bwa mbere ibi bitaro byari bigeze mu Rwanda, rukaba rubaye igihugu cya 84 bigezemo kuva byatangira mu 1982.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 29, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE