Mu Rwanda hatangiye gahunda yibanda ku bagabo mu kurwanya VIH/SIDA

Mu Rwanda hatangijwe ubukangurambaga buzahoraho bugamije gukangurira abagabo n’abahungu kugira uruhare mu kurwanya ikwirakwiza ry’ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA (VIH) kuko byagaragaye ko bagenda biguruntege mu kwitabira gahunda z’ubuzima zo kurwanya iki cyorezo no kwipimisha bakamenya uko bahagaze.
Bwatangijwe n’Urugaga Nyarwanda rw’Abafite Virusi itera SIDA (RRP+) ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS), mu muhango wabereye i Kigali ku wa 21 Werurwe 2023.
Muneza Sylvie, Perezida wa RRP+, yavuze ko uruhare rw’abagabo ari ingenzi cyane muri uru rugendo rwo kurwanya Virusi itera SIDA.
Ati: “…ugereranyije n’abagore usanga abagabo bagenda biguruntege mu kwitabira gahunda z’ubuzima zirimo kujya mu biganiro bivuga ku buzima, gahunda z’ubukorerabushake ku buzima, izikangurira abantu kwirinda Virusi itera SIDA harimo no kwipimisha. Ni yo mpamvu hatangijwe ubukangurambaga bushishikariza abagabo kugira uruhare mu gukumira ikwirakwiza rya VIH bitabira gahunda zose z’ubuzima cyane izo kurwanya iyi virusi”.
Yavuze ko iyi gahunda izatuma haboneka ubuhamya bw’abagabo bipimishije bagasanga bafite Virusi itera SIDA, bafata imiti neza ukabona ko ubuzima bwabo bukomeje.
Ati: “ Ubu bukangurambaga twabushyizeho kugira ngo dushobore gukoresha abagabo cyane cyane ko dukorera mu turere twose tw’u Rwanda, dukoreshe abagabo n’urubyiruko kugira ngo badufashe kubukora ku buryo buri Munyarwanda wese by’umwihariko umugabo ashobora kwipimisha akamenya uko ahagaze”.
Yongeyeho ati: “Abagabo ni bamwe mu bantu batinya kwipimisha ngo bamenye uko bahagaze ndetse ugasanga n’abafite Virusi itera SIDA muri gahunda yo gufata imiti neza, inshuro nyinshi abagabo n’abasore ntabwo babiha agaciro”.
Dr Tuyishime Simeon Umuyobozi muri RBC ushinzwe ibijyanye no kwita no kuvura abafite Virusi itera SIDA, yabishimangiye yifashishije ubushakashatsi bwakozwe muri 2019.
Yagaragaje ko nko ku bijyanye no kwipimisha; imibare bafite yerekana ko mu bantu 83,8% bipimishije iriya virusi; mu bayifite bazi uko bahagaze muri rusange, abagabo ni 80,4% mu gihe abagore barenga 85%.
Ikindi ni uko muri 97,5% bazi ko bafite Virusi itera SIDA batangiye imiti, abagabo ni 97,2% mu gihe abagore barenga 97,6%.
Dr Tuyishime ati: “Ibi biduha umukoro wo gukangurira cyane abagabo kugira ngo be gutinya, bumve ko bafata serivisi kwa muganga, batangira gahunda zibafasha kurwanya Virusi itera SIDA, babasha gufata imiti, kandi ibyo iyo babikoze binashishikariza bagenzi babo n’abo mu miryango yabo kwitabira izo gahunda”.
Yakomeje avuga ko muri rusange abantu bafata imiti barenga 90% ibafasha neza; bagabanyije ingano y’iriya virusi mu maraso ku buryo bushimishije ariko mu cyiciro cy’abagabo abafite ibipimo byiza ni 85% mu gihe abagore bo barenga 92%.
Ati: “Iyi gahunda y’ubukangurambaga dutangije izadufasha kongera imbaraga mu rugendo rwo gutsinda icyorezo cya Virusi itera SIDA mu gihugu cyacu”.
Umuyobozi wa UNAIDS mu Rwanda Hind Hassan Abdelgalil, yavuze ko atari mu Rwanda gusa no ku Isi hose usanga abagabo batitabira ibijyanye no kurwanya Virusi itera SIDA, aho 70% by’abagabo ku lsi barimo gupfa bishwe na SIDA kubera kwanga gufata imiti neza.
Ati: “Turi hano dusaba abagabo n’abahungu kujyana natwe muri gahunda yo guhagarika ubwandu bushya muri iyi Si, muri Afurika y’Ubutayu bwa Sahara, iyo hagati no mu Rwanda. Duhagurukire rimwe twese twange ko habaho ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA”.
Hatangizwa ubu bukangurambaga abagabo bagira uruhare mu gukangurira abandi kwitabira gahunda zo kurwanya Virusi itera SIDA bahawe ibihembo birimo Telefoni zigezweho (Smart Phones), ndetse bakaba bagiye gukomeza gutanga umusanzu wabo no muri iyi gahunda yatangijwe.
Harimo kandi umugabo n’umugore bashakanye badahuje ibisubizo; umwe afite Virusi itera SIDA undi ntayo afite, ni umuryango umaze kubyara umwana umwe kandi wavutse atayifite.
Mu buhamya batanze, bagaragaje ko kwitabira serivisi zo kurwanya ubwandu bushya bw’iriya virusi no gukurikiza inama bagirwa n’abaganga ari byo bibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi ntibanduzanye. Bashishikarije buri wese kwipimisha akamenya uko ahagaze kandi usanze yaranduye agafata imiti neza.
Umugabo ati: “Nafashe umwanzuro wo kumwitaho (umugore we) kugira ngo yumve ko ari umuntu umeze nkanjye nyuma yo kubona ko ababajwe n’uko afite Virusi itera SIDA. Nafashe iya mbere ndamuhumuriza mwereka ko ubuzima bushoboka. Ndashimira cyane abaganga bagiye batwitaho, batugira inama zo kwirinda, batwereka ko twabana kandi ntihagire ikibazo duhura na cyo”.
Ku bijyanye no gukumira ko abantu bashya bandura iriya virusi, RBC ivuga ko hari intambwe yatewe ari ko hari byinshi bigikeneye gukorwa. Kugeza ubu abashya bandura buri mwaka mu Rwanda basaga 5400.
Ubu bukangurambaga butangijwe mu gihe RRP+ yitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ishinzwe kuva mu 2003, mu rwego rwo kugaragaza ibyagezweho ndetse inashima Leta y’u Rwanda yagize uruhare rukomeye mu kubonera abafite Virusi itera SIDA imiti igabanya ubukana, uburyo bwo gufasha abagore batwite bafite iyi virusi bakabyara abana batanduye, kwita ku mfubyi za SIDA n’ibindi.


