Mu Rwanda hatangijwe urugendo rw’amapikipiki rwitezweho kuzamura ubukerarugendo

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nzeri 4, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 3 Nzeri 2025, ikigo gitegura ibirori n’inama mu by’ubukerarugendo (Silverback Events Management) cyatangije ku mugaragaro urugendo rwa mbere rw’amapikipiki, rwerekana icyerekezo gishya mu guteza imbere ubukerarugendo buruhura mu mutwe bukanimakaza umuco.

Urugendo rw’iminsi ine, ruzaba kuva ku wa 4 kugeza ku wa 7 Nzeri, ruratangirira i Kigali, aho abagera kuri 20 baturuka mu bihugu bya Afurika no ku mugabane w’u Burayi barerekeza i Rubavu ku kiyaga cya Kivu, ariko bagenda bibonera uburanga bw’u Rwanda, umuco, n’ubugwaneza bw’Abanyarwanda babakirana urugwiro.

Igikorwa cyo gutangiza urugendo cyabereye kuri Kigali Paramount Hotel, cyitabirwa n’abakunzi b’ubukerarugendo, abayobozi mu nzego zitandukanye n’abanyamakuru.

Abategura igikorwa basobanuye ko uru rugendo rutari urugendo nko kuzenguruka gusa ahubwo rusobanuye byinshi mu iterambere ry’ubukerarugendo.

John Magara, uhagarariye Airtel Rwanda akaba n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yasabye abazitabira uru rugendo kuvoma ku isoko y’umuco nyarwanda no kuwusangiza abandi mu bihugu baturukamo.

Maria Casimiro, Umuyobozi Mukuru wa Silverback Events Management, yashimangiye imbaraga z’ubufatanye mu gutuma iki gikorwa gishoboka.

Abazitabira uru rugendo bazaba batwaye moto na bo bagaragaje ibyishimo.

Styven Mukisa uturuka Uganda akaba anasanzwe afite ubunararibonye mu gutwara no kuryoherwa n’umunyenga wo gutembera na moto, yashimye imihanda y’u Rwanda iboneye kandi itekanye, avuga ko yiteze kubona byinshi bitatse u Rwanda mu nzira bazanyuramo.

Ati: “U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite umutekano mwiza wo gutemberamo. Amategeko yo kugenzura umuvuduko arakurikizwa, imihanda iratunganyije, kandi uburanga bwaho buratangaje.”

Yongeyeho ko imihanda ituje kandi iboneye y’u Rwanda itanga itandukaniro ryiza ugereranyije n’imihanda yihuta i Kampala na Nairobi.

Ignatius Mugabo, Perezida wa Silverback Events Management, yashimye ubwitabire bw’abazajya muri uru rugendo ugereranyije n’umubare bari biteze.

“Ishyaka n’ubwitabire muri iki gikorwa byarenze ibyo twari twitezwe. Iki gikorwa kigamije kugaragaza ubwiza, umuco, n’ahantu nyaburanga mu Rwanda, mu buryo buhuza ubukerarugendo n’imyidagaduro.”

Richard Golds, Umuyobozi w’ibikorwa muri Silverback Events Management, yatanze igitekerezo ko uru rugendo rwa mbere ari intangiriro.

Ati “Twiteze ko mu minsi izaza uru rugendo ruzarushaho gukura, abarwitabira na bo bakiyongera, iki gikorwa gishobora kuzaba umuco ngarukamwaka.”

Uru rugendo nanone rugaragaza uburyo u Rwanda rushaka gutandukanya ubukerarugendo busanzwe nka gorilla, trekking n’inama. Imihanda myiza y’imisozi, ibyiza by’ahantu nyaburanga, hamwe n’umutekano, bituma uru rugendo rugaragaza u Rwanda nk’ihuriro ry’akarere mu bukerarugendo bw’amapikipiki.

Urugendo rwa mbere rw’amapikipiki, rwerekana icyerekezo gishya mu guteza imbere ubukerarugendo bwimakaza umuco.
Maria Casimiro, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gitegura ibirori n’inama mu by’ubukerarugendo
Abayobozi ba Silverback Events Management bari kumwe n’umwe mu bakunzi ba Afurika mu muhango wo kumurika ku mugaragaro urugendo rwa moto mu bukerarugendo
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nzeri 4, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE