Mu Rwanda hagiye kubera imurikagurisha ry’ikawa n’icyayi

U Rwanda ruritegura kwakira Imurikagurisha Nyafurika ry’ikawa n’icyayi (Africa Coffee and Tea Expo 2022) rizaba ku wa 12-14 Nyakanga 2022, mu rwego rwo kumenyekanisha no gukundisha abantu ibi bihingwa bifite uruhare rukomeye mu bukungu bw’Igihugu n’ubw’ Afurika muri rusange kuko bihahingwa cyane.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko ari umwanya mwiza wo guhuza abahinzi n’abongerera agaciro ibi bihingwa bo ku mugabane w’Afurika ndetse n’abaguzi bo ku rwego mpuzamahanga baturuka no ku yindi migabane.
Mu nama yatangirijwemo iri murikagurisha ku mugaragaro yabereye i Kigali ku wa 18 Gashyantare 2022, igahuza abahagarariye inzego zinyuranye zifite aho zihuriye no guteza imbere ikawa n’icyayi, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mukeshimana Gerardine yasabye abari mu rwego rwo guteza imbere biriya bihingwa kuzabyaza umusaruro aya mahirwe.
Urujeni Sandrine ushinzwe ibikorwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), yagaragaje ko iri murikagurisha ari umuti w’ikibazo cy’uko ibi bihingwa bititabirwa mu kubinywa kandi ryitezweho kuziba icyuho cyatewe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.
Ati: “ Ntabwo tunywa icyayi cyane, ntabwo tunywa ikawa cyane, ni umuti w’icyo kibazo kugira ngo Abanyarwanda n’Abanyafurika bige kunywa icyayi, bige kunywa ikawa, bige ikoranabuhanga riri muri ibyo bihingwa, babyongerere agaciro ndetse babe n’isoko ryabyo kuko byagaragaye ko tutari isoko ryabyo kandi ari twe tubihinga cyane”.
Yakomeje agira ati: “Ntabwo Expo izaba muri uyu mwaka gusa ahubwo mu rugo iwayo hazaba ari mu Rwanda; abahinzi bo muri iki gihugu no kuri uyu mugabane bazajya bahurira ahangaha, habe nk’ikoraniro ry’abacuruzi n’abaguzi kuri ibyo bihingwa uko ari bibiri”.
Abari mu buhinzi n’ubucuruzi bw’ikawa n’icyayi na bo bavuga ko bagiye kurushaho kugaragaza ubwiza bw’ibi.
Rubagumya Stafford umwe mu bacuruzi b’ikawa ati: “Tuzabasha kumurika ikawa yose y’u Rwanda dufite, uburyo tuyihingamo, tuyikarangamo, tuyipfunyikamo n’uko tuyitegura mu gikombe. Abanyarwanda by’umwihariko nibamara kuyimenya tuzaba dufite isoko rinini imbere mu Gihugu ntidutegereze kuyohereza hanze yose ku buryo bidusaba kugendera gusa ku miterere y’isoko mpuzamahanga”.

Gatali Gilbert ukuriye Ishyirahamwe ry’abatunganya bakanohereza ikawa mu mahanga (CEPAR), ashimangira ko ari umwanya mwiza wo kugira ngo bahuze ibitekerezo, barebe ibyo abantu bakoze neza babyigireho, ibyabaye imbogamizi barebe icyo babihinduraho.
Mutangana David wari uhagarariye abo mu rwego rw’ubuhinzi bw’icyayi na we ati: “ Icyayi cyinshi gihingwa mu Rwanda no mu Karere kijya ku isoko rya Mombasa kigakomeza ku masoko yo hanze, iri murikagurisha rizatuma abakeneye icyayi bakibona hafi bitagombye kunyura kuri ayo masoko mpuzamahanga”.
Inyungu zitezwe no mu zindi nzego nk’uko byagarutsweho na Mukazayire Nelly Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe kumenyekanisha Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB), kuko hari imirimo izavuka mu ruhererekane rw’ibikorwa byose bizakorwa mu kumurika, kandi bikaninjiriza Igihugu amadovize binyuze mu bukerarugendo bw’abazitabira imurikagurisha; kubakira no gusura ahakorerwa ubuhinzi bwa biriya bihingwa.
Byitezwe ko ibihugu birenga 10 bizitabira imurikagurisha ariko hitezwe n’umubare munini w’abaguzi bo ku rwego mpuzamahanga bazaryitabira.
Ku bijyanye n’imiterere y’umusaruro w’ibi bihingwa ngengabukungu, NAEB ivuga ko umwaka ushize uwabonetse ku ikawa wari toni ibihumbi 16 winjije miliyoni zisaga 60 z’amadolari; arenga miliyari 60 z’amafaranga y’u Rwanda. Uwabonetse ku cyayi ni toni ibihumbi 34, winjije asaga miliyoni 90 z’amadolari; amanyarwanda arenga miliyari 90.



Yanditswe na TUMUKUNDE GEORGINE