Mu Rwanda abana 21,5% ni bo babona ifunguro rikwiye

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana (NCDA) cyakebuye ababyeyi kibasaba kugira inshingano zo guharanira ko abana babona indyo yuzuye kuko kuri ubu mu Rwanda abana 21,5% ari bo babona amafunguro uko bikwiye.
Byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Umwana (NCDA) Ingabire Assoumpta aho yari yitabiriye ikiganiro Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (MINAGRI) yagiranye n’abanyamakuru.
Ni ikiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ukwakira, ku munsi Mpuzamahanga ngarukamwaka w’ibiribwa ku Isi.
Madamu Ingabire yumvikanishije ko iyo ingo zitabonye ibiribwa bihagije umuntu wa mbere uhazaharira ari umwana.
Yagize ati: “Iyo urugo rutihagije mu biribwa abantu ba mbere bahababarira ni abana, kuko ni bo baba bakeneye kugira imikurire myiza.“
NCDA ivuga ko mu Rwanda ingo zibona ibiribwa bikomoka ku matungo ari 7,4% muri zo izibona amafi n’inkoko ni 18,3% mu gihe ingo zibasha kubona imbuto ziribwa zirinda indwara ari 20,1%.
Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Ingabire yavuze ko Leta ikomeje gushyira imbaraga mu guha abaturage amatungo magufi kugira ngo ingo zitabona inyama zibashe kwihaza.
Uwo muyobozi yakomeje avuga ko imyumvire y’ababyeyi yo kurwanya igwingira mu bana igenda izamuka ariko bikaba bisaba guhozaho ubukangurambaga.
Yagize ati: “Ababyeyi bisaba ko duhozaho, kuvuga ngo kugaburira umwana indyo yuzuye yabyumvise uyu munsi ntabwo bihagije. Ni ibintu bikwiye kujya mu mico yabo, bakumva ko kwita ku bana bakababonera amafunguro ahagije ari inshingano zabo.”
Yongeyeho ati: “Hari abana 21,5% ni bo babona amafunguro mu buryo bukwiye. Tukabonamo abana 45, 6% ari bo babona amafunguro mu nshuro umwana agomba gufata. Kugira ngo ababyeyi bamenye icyo baha abana kijya ku isaha babikore mu nshuro zikwiye, kuko umwana ntabwo agomba kurya nk’umuntu mukuru, agomba kubona amafunguro anyuranye kandi kenshi. Twifuza ko ababyeyi babona ubwo bumenyi ariko bakagira n’ubushobozi bwo gutuma babikora.”
Umuyobozi Mukuru wa NCDA yakebuye ababyeyi ko bakwiye guharanira ko abana babo babona indyo yuzuye kandi ko na Leta ikomeje gushyira imbaraga mu guhangana n’ikibazo cy’abana bari mu mirire mibi magingo aya.
Imibare ya NCDA igaragaza ko kugeza ubu abana bagwingiye bari ku kigero cya 33%.

