Mu Rwanda abahuye n’abanduye Marburg bageze kuri 410

Mu Rwanda abahuye n’abanduye Marburg bageze kuri 410

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko abantu batanu bakekwagaho icyorezo cya Marburg bapimwe basanga na yo bafite, mu gihe hamaze kugaragara abahuye n’abayanduye bagera kuri 410.

Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE Dr Butera Yvan, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 3 Ukwakira 2024, yemeje ko ibitaro no muri za laboratwari bakomeje ibikorwa byo gusuzuma aba bakekwaho Marburg.

Dr Butera yavuze ko hakomeje gushyirwamo imbaraga zikomeye, mu kugabanya ubwandu, mu gihe habarurwa abantu 410 bahuye n’abanduye icyo cyorezo.

MINISANTE iheruka gutangaza ko abantu 36 ari bo bamaze kugaragaraho ubwandu bwa Marburag, muri bo 25 bari gukurikiranwa n’abaganga, mu gihe abamaze guhitwana na yo ari 11.

Dr Butera kandi yanavuze ko u Rwanda rwitegura kwakira inkingo n’ubuvuzi bwisumbuyeho hagamijwe gukomeza kwirinda icyo cyorezo.

Uwo muyobozi kandi yahamagariye abantu gushyira hamwe mu gukumira icyorezo cya Marburg.

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iherutse gushyiraho ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Marburg, aho gusura abarwayi kwa muganga byabaye biharitswe mu gihe cy’iminsi 14, hashyirwaho n’uburyo bwo gukaraba intoki mu gihugu hose cyane cyane ahahurira abantu benshi.

Abaturage basabwa kugabanya uburyo bwo guhura kenshi by’umwihariko gukora ku muntu ufite ibimenyetso bya Marburg birimo kugira umurirmo mwinshi, kurwara umutwe bikabije, kubabara mu ngingo, gucibwamo n’ibindi.

Kuwa 2 Ukwakira 2024, kandi Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) na yo yatangaje amabwiriza ajyanye no kwirinda Marburg, aho gusura abanyeshuri biga bacumbikirwa  byabaye bihagaritswe.

Inzego z’ubuzima mu Rwanda zitangaza ko umuntu wese wumva afite ibimenyetso bya Marburg akwiye guhita yihutira kujya kwa muganga hamwegereye agasuzumwa, cyangwa agahamagara ku murongo 114.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi yakubiwe kabiri agahimbazamusyi mbere yo guhura na Mali 12 Ugushyingo 2026 Saa 06:45
  2. Amavubi U23 yanyagiwe na Cameroun mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 11 Ugushyingo 2026 Saa 22:04
  3. Matela 200 n’ibitanda 75 byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye TSS Musamvu 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:20
  4. Eswatini: Abanyamahanga bacuruza binyuranyije n’amategeko bagiye guhambirizwa 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:16
  5. Kicukiro: Polisi yataye muri yombi ukekwaho gucuruza ibyuma 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:49