Mu myaka 8 Akarere ka Bugesera kashowemo Tiriyali 2,4 Frw

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 28, 2026
  • Hashize amasaha 4
Image

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB) bushimangira ko mu myaka umunani ishize Akarere ka Bugesera kanditse imishinga y’ishoramari isaga 330 ifite agaciro ka miliyari 1,7 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga Tiriyari zisaga 2,4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inama yiga ku Ishoramari mu Karere ka Bugesera ku wa Gatanu tariki ya 26 Kamena 2026, Umuyobozi wungirije wa RDB Juliana Kangeli Muganza, yahishuye ko iryo shoramari ryanditswe mu Karere ka Bugesera ryahanze imirimo isaga 20 000. 

Yavuze ko mu gihe Umujyi wa Kigali ukomeje kwaguka, Akarere ka Bugesera ari ko gakomeje kwigaragaza nk’akahise kagendera ku muvunduko ukenewe ngo ibikorwa by’iterambere byiganze no mu yindi mijyi. Akomeza yemeza ko mu mezi make ya mbere y’umwaka wa 2026, handitswe imishinga y’ishoramari 41 ifite agaciro ka miliyoni 27 z’amadolari ya Amerika, yitezweho guhanga imirimo 1 600.

Yagize ati: “Icyizere dufitiye Bugesera ntikigishingiye gusa ku magambo, ubu kiragaragarira no mu iterambere rifatika. Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kirimo kubakwa i Bugesera, gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi basaga miliyoni umunani na toni zirenga 150 000 z’imizigo buri mwaka, kizafasha u Rwanda kwakira ibigo byinshi bitwara abagenzi mu ndege, cyagure ibyerekezo ku masoko mpuzamahanga ndetse gifashe urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.”

Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kirimo kubakwa i Bugesera ni ryo shoramari rinini kurusha irindi riri kubakwa muri Bugesera, rikaba riteganyijwe kuba Ihuriro ry’ingendo zo mu kirere n’ubwikorezi bw’imizigo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, rikazakurura ishoramari mu mahoteli, ubwikorezi, ubucuruzi n’imiturire.  

Irindi shoramari ry’ingenzi ryahawe ikaze muri Bugesera ni Icyanya cyihariye cyahariwe Inganda cya Bugesera (Bugesera Special Economic Zone/ BSEZ) cyubatswe kuri hagitari zisaga 330. Ni icyanya cyihariye cyibanda ku nganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi, imiti, ibikoresho byo gupfunyika, iby’isuku n’izindi nganda zongerera agaciro ibikorerwa mu Rwanda. Uyu mushinga uri gutezwa imbere ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Ikigo Nyafurika gitunganya ibyanya by’inganda (ARISE IIP). 

Iryo shoramari rinajyana no kubaka ibikorwa remezo bifasha ishoramari nko kubaka no kuvugurura imihanda ijya ku kibuga cy’indege, kwagura amashanyarazi, amazi n’ibikorwa remezo by’itumanaho, kunoza imiturire n’ibigo by’ubucuruzi bikikije ikibuga cy’indege n’agace k’inganda.  

Mu Karere ka Bugesera kandi hakomeza gushyirwa imbaraga mu buhinzi bugezweho no kuhira imyaka, ubworozi n’ibindi bikorwa bijyanye no guhangana n’amapfa, hagamijwe kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi no guteza imbere inganda zibishingiyeho.

Muganza yavuze ko umushinga w’Ikibuga cy’Indege ari wo uyoboye kandi ugamije guteza imbere umujyi uhuza ibikorwa bitandukanye aho ibikorwa byuzuzanya bigahanga amahirwe anyuranye y’ishoramari. Ati: “Muri ibyo bikorwa harimo umushinga wo kubaka Inyubako yakira inama n’amamurikabikorwa mpuzamahanga yakira abashyitsi bagera ku 5 500, inyubako zakira siporo n’imyidagaduro bibereye kwakira amarushanwa n’ibitaramo by’akarere na mpuzamahanga, hamwe n’amahirwe y’ishoramari mu mahoteli, ubucuruzi resitora ndetse na serivisi zo kwakira abantu.” 

Yavuze ko n’amahirwe ari mu buhinzi no gutwara imizigo akomeje kwiyongera muri Bugesera, bikaba biri mu bizafasha gukoresha ubushobozi bwo kwakira imizigo ku kibuga cy’indege buteganywa ko kizaba cyaratangiye gukora bitarenze mu 2030.

Nanone kandi mu birebana no kubika umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, i Bugesera hari amahirwe yo kubaka ibyumba bikonjesha umusaruro utegereje kugezwa ku masoko mpuzamahanga. 

Muri kano Karere, hegitari zisaga 2 000 ziri ahantu zishobora kuhirwa byoroshye zitanga amahirwe atangaje mu buhinzi bw’imboga n’imbuto, inganda zongerera agaciro umusaruro n’izitunganya ibiryo by’amatungo. 

Akarere ka Bugesera kitezweho kuzaba igicumbi cy’ubwikorezi, ubucuruzi n’ishoramari, ubukerarugendo n’ibindi

Ku birebana n’inganda, Akarere ka Bugesera kamaze kunguka inganda 69 kandi hakomeje gushakwa ishoramari ryisumbuye mu gukora inganda zongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi, ubworozi bwa kijyambere bw’inkoko n’inganda zitunganya umusaruro wazo, ubworozi bw’amafi no kuyatunganya, n’ibindi. 

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi, na we yahamije ko kuba Bugesera iherereye hagati y‘Intara y’Iburasirazuba, Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali ari andi mahirwe yiyongera ku yandi mu bijyanye no gukurura ishoramari mu nzego zinyuranye. 

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Ntara y’Iburasirazuba, Laurien Benedata, yagarutse ku bikorwa by’iterambere biri mu Karere ka Bugesera, ashima by’umwihariko umuhanda wubatswe uhuza Bugesera n’Akarere ka Ngoma ugakomereza no mu Majyepfo. Nanone kandi umuhanda uhuza Kigali na Bugesera waraguwe, hakaba hakomeje kubakwa no gusana imihanda yo mu byaro yorohereza abaturage kugeza umusaruro wabo ku masoko. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 28, 2026
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE