Mu myaka 6 abashakanye 395 mu Rwanda baricanye

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 19, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko mu myaka 6 ishize abashakanye bagera kuri 395 bicanye, aho bishwe n’abantu 497, biturutse ku makimbirane yo miryango.

Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa RIB Kamarampaka Consolée, yabigarutseho mu Nama isanzwe ya 24, y’Inama y’Igihugu y’abagore ku rwego rw’Igihugu, yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nzeri 2025.

Yagize ati: “Muri iyi myaka 6 ishize, hishwe abantu 395 mu bashakanye bicwa n’abantu 497. Muri abo bishwe harimo abagore 300 n’abagabo 95, bivuze ko abagore na bo bagira uruhare mu kwica abo bashakanye.”

RIB ivuga ko ubwo bwicanyi mu miryango buterwa ahanini no kuba abashakanye bagirana amakimbirane batumvikana ku mitungo, abumvise nabi ihame ry’uburinganire ndetse n’ubushoreke.

Kamarampaka yasabye ko imiryango yose ishyigikira uburinganire ikwiye kwibanda ku gutegura uko imiryango yakwigishwa uko abantu bakwirinda amakimbirane hakiri kare.

Ati: “Hari ukuntu umwana wiga mu mashuri abanza yakwigishwa uko yakwitwara mu rugo kugira ngo twirinde amakimbirane kuko ni yo akomokaho ubwo bwicanyi.”

Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abagore (NWC) Nyirajyambere Belancille, yanenze bikomeye abashakanye bijandika mu bwicanyi, by’umwihariko abagore.

Yagize ati: “Kwica ntabwo ari byiza, Igihugu cyanyuze mu mateka mabi, kandi kuba abantu bashaka bageraho bakicana ni ibintu byo kwamaganwa.”

Uwo Muyobozi yavuze ko mu ngamba bashyizeho mu mwaka utaha wa 2025/2026, bazahangana n’ihohoterwa mu miryango.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Uwimana Consolée, yasabye abagore bagize Inama y’Igihugu y’Abagore gukomeza kuba ku isonga mu kurwanya amakimbirane yo mu miryango.

Yagize ati: “Ihohoterwa n’amakimbirane mu Rwanda biracyari ikibazo gihangayikije; nkuko ibarura ry’abaturage riheruka ryabigaragaje 51% by’abaturage b’Abanyarwanda ni abagore.” 

Yavuze ko abari hejuru y’imyaka 18 bose babarizwa mu Nama y’Igihugu y’abagore (CNF), ati: “[…] bityo ibibazo biri mu muryango tubana na byo umunsi ku munsi, kuba bidakemuka bitwereka ko tutabikemura uko bikwiye. Abayobozi ba CNF dukwiye kurushaho kwegera abafite ibibazo duhereye ku Mudugudu.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Uwimana Consolee yasabye abagore kuba ku isonga mu kurwanya amakimbirane mu muryango
Inama y’Igihugu y’Abagore yiyemeje guhangana n’ihoheterwa mu bashakanye ribyara ubwicanyi
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 19, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE