Mu Mujyi wa Rusizi batewe inkeke n’uko bashobora kumara igihe batagira amazi

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukwakira 31, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Nyuma y’icika ry’umuyoboro ukura amazi ku Ruganda rwa Litiro ruri ahitwa mu Bitugu, Umurenge wa Ruharambuga, Akarere ka Nyamasheke, abaturage bo mu Mujyi wa Rusizi batewe inkeke n’uko bashobora kumara igihe batagira amazi bakibasirwa n’indwara zirutuka ku mwanda.

Kuba uwo muyoboro wacitse kandi byagize ingaruka no ku baturage bo mu nkengero z’Umujyi wa Rusizi ndetse na bamwe mu baturage b’Umurenge wa Bushenge, Shangi, Ruharambuga na  Karengera mu karere ka Nyamasheke.

Bamwe mu bavuganye n’Imvaho Nshya, bagaragaje ko ibura ry’amazi barimenye ku wa Kabiri ubwo byatangazwaga n’ubuyobozi bw’Ishami rya Rusizi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (WASAC) ku wa Kabiri tariki ya 29 Ukwakira 2024.

Abaturage b’Umujyi wa Rusizi n’inkengero zawo  batunguwe no kumva ko bagiye kumara iminsi nta mazi meza bafite bitewe n’uko umuyoboro uyakura ku ruganda wacitse.

Amazi batangiye kuyabura ku munsi babonyeho itangazo rya WASAC mu gihe bari bamaze igihe bafite agahenge kubera ko no mu bihe byashize bigeze kuyabure kugeza aho ijerekani y’amazi yageze ku mafaranga y’u Rwanda 500.

Bavuga ko bahangayikishijwe no kuba ubuyobozi bwa WASAC butarigeze bubatangariza igihe amazi ashobora kuzagarukira nubwo basobanukiwe n’icyabateye kuyabura.

Batekereza ko bishobora kuba nko mu mezi make ashize, aho nanone amazi yabuze umujyi wose hafi icyumweru cyose, ari no mu zuba, aho ijerikani yari isigaye igura amafaranga 500.

Butwari Jacques wo mu Murenge wa Kamembe, yavuze ko amazi aramutse abatindiye bakwisanga basubiranye ibibazo by’isuku nke bigatuma bazahazwa n’indwara zituruka ku mwanda.

Mukamurangwa Marthe wo mu Murenge wa Bushenge, Akarere ka Nyamasheke, na we yemeza ko kubura amazi bibagiraho ingaruka nyinshi cyane.

Ati: “Nkanjye bibaye nta n’umukozi mfite, abana bagiye kwiga n’uwo nasigaranye hano azindukira ku ishuri kuko yiga amashuri abanza. Byatumuye ngabanya ingendo ngo njye nita ku mirimo yo mu rugo. Niba rero bavuze ko azatinda cyaba ari ikibazo kinkomereye cyane kuko isuku ya hano mu rugo no guteka byangora kuko bisaba kujya gushaka amazi  mu kabande nta n’uwo nsiga ku rugo.”

Bifuza ko WASAC yabafasha ntibongere kumara igihe badafite amazi kuko bibashyira mu kaga gashingiye ku ngorane ziterwa n’isuku nke.

Umuyobozi wa WASAC ishami rya Rusizi Ngamije Alexandre, yavuze ko kugeza ubu batazi icyaba cyateye icika ry’umuyoboro ugeza amazi mu Mujyi wa Rusizi.

Ati: “Tukimara kubona ko uwo muyoboro wacitse, twihutiye guhita amazi tuyakuramo kuko icyabiteye twari tutarakimenya. Abatekinisiye bacu babirimo ngo turebe ikibazo aho kiri bagikemure kuko bisaba kubanza gucukura. Si ibintu rero byoroshye bisaba igihe.”

Yakomeje agira ati: “Turasaba abaturage b’Umujyi wa Rusizi n’ibindi bice biri bugirweho ingaruka n’iki kibazo kutwihanganira, tukaba natwe tugiye gukora ibishoboka byose nitumara kumenya ikibazo aho kiri  ngo gikemuke, nibura mu gihe kitarambiranye, tukaba twagikemuye abaturage bongeye kubona amazi  meza.”

Ku bavuga ko byaba byatewe n’ibiza bituruka ku mvura nyinshi yatangiye kugwa muri utu Turere, uyu muyobozi yavuze ko nta biza bijyanjye n’imvura byangije uwo muyoboro ahubwo ari icika risanzwe.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukwakira 31, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE