Mu mujyi wa Muhanga barasabwa kurinda ababagana icyorezo cya Marburg

Mu gihe bamwe mu bagenzi bategera imodoka mu Karere ka Muhanga, bavuga ko nta buryo buri muri iyi gare bwo kwirinda icyorezo cya Marburg, bakaraba intoki, Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buravuga ko bwatangije ubukangurambaga bwo gushishikariza abatanga serivisi muri iyi gare n’ahandi mu mujyi wa Muhanga kurinda babagana.
Irimaso Marie Ange ukomoka mu Karere ka Ruhango, mu kiganiro yahaye Imvaho Nshya ubwo yari muri gare ya Muhanga ateze imodoka imujyana iwabo, avuga ko muri gare nubwo hari kandagira ukarabe, usanga hari abagenzi binjira mu modoka badakarabye ku buryo abafite mu nshingano gutwara abagenzi bakwiye gushyiraho uburyo bwibutsa abagenzi ko mu gihe binjiye muri gare bagomba kubanza gukaraba.
Ati: ” Jyewe ntegeye muri uyu mujyi wa Muhanga kenshi, ariko usanga hano muri gare kwirinda Marburg bidashyirwamo imbaraga ku buryo nubwo hari kandagira ukarabe usanga hari abagenzi binjira mu modoka badakarabye nkuko uyu undi imbere cyangwa uriya ugeze hakurya atabikoze. Rero hakwiye kubaho uburyo n’iyo ryaba ari ijwi bafashe rihora rikinwa mu byuma ryibutsa abagenzi ko uburyo bwa mbere bwo kwirinda kiriya cyorezo ari ugukaraba.”
Mukeshimana Theoneste nawe Imvaho Nshya yamusanze muri gare ya Muhanga ateze imodoka ijya i Kigali, avuga ko gare ya Muhanga kwirinda icyorezo cya Marburg ubona ko bitari kwitabwaho kuko umugenzi ukaraba ni uwibwirije, muri make ubuyobozi ni budufashe hashyirwemo imbaraga mu gukaraba kw’abagenzi kuko usanga hakaraba umwe muri batanu.
Ati: “Rero kwirinda icyorezo cya Marburg hano muri gare ya Muhanga, navuga ko bikiri hasi ugereranyije ukuntu i Kigali muri gare ya Nyabugogo uhageze ashishikarizwa gukaraba intoki, kuko nk’ubu nakwereka abagenzi barenga batanu binjiye mu modoka nta gukaraba kubayeho, muri make hakenewe ko ubuyobozi bufasha bigashyirwamo imbaraga.”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yabwiye Imvaho Nshya ko uhereye ejo hashize ku wa Gatanu hashyizweho ubukangurambaga bwibutsa abatanga serivisi yaba muri iyi gare ndetse n’ahandi hatandukanye hatangirwa servisi gushyiraho uburyo burinda ababagana icyorezo cya Marburg cyane cyane uburyo bwo gukaraba.
Ati: “Duhereye ku wa Gatanu twatangiye ubukangurambaga, aho turi gusaba abatanga serivisi zitandukanye mu mujyi wa Muhanga kugena uburyo burinda ababagana icyorezo cya Marburg. Nko muri gare ubu twafashe icyemezo cyo gushyiramo abakorerabushake b’urubyiruko bibutsa abagenzi gukaraba intoki bakinjira muri gare, dufata kandi icyemezo cyo kuba abinjira muri gare bagomba guca mu muryango umwe mu rwego rwo kubafasha gukaraba, ndetse abakata amatike y’abagenzi tubibutsa ko ari inshingano zabo zo kurinda ababagana kandi na bo bibafasha kwirinda.”
Kayitare akomeza avuga ko mu rwego rwo kurushaho kurinda abagenzi muri gare ya Muhanga, hagiye gushyirwaho ndangururamajwi zo muri gare ijwi rihoraho rishishikariza abinja muri iyi gare, kubanza gukaraba mbere yo kwinjira mu modoka cyangwa kwinjira mu nzu bajya gukatisha amatike yo kugenderaho.
Kuri ubu imibare igaragaza ko mu Rwanda abantu barwaye icyorezo cya Marburg ari 37, aho 12 bamaze guhitanwa nacyo, mu gihe batanu bakize icyo cyorezo.