Mu mujyi wa Kigali ADEPR ifite insengero zingana n’utugari-RGB

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, rutangaza ko insengero zimaze kuba nyinshi kandi zitujuje ibisabwa, aho mu Mujyi wa Kigali itorero rya ADEPR rihafite insengero zingana n’Utugari.
Byakomojweho n’Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi, kuri Televiziyo y’u Rwanda, ubwo yasobanuraga ibijyanye n’umukwabu, umaze iminsi wo gufunga insengero zitujuje ibisabwa, ba nyirazo bagasabwa kubyuzuza kugira ngo bongere gukora.
Yavuze ko abantu bakwiye gutekereza ko gusenga bikwiye gukorwa mu bwisanzure bw’abasenga.
Ati: “Niba barigishijwe bakwiye kuba bemera ko ukwemera kwabo gufite agaciro kandi kubahesha agaciro.”
Yongeye ati: “Muri uyu Mujyi wa Kigali, ADEPR, ihafite insengero zingana n’Utugari twose tw’uyu mujyi 161”
Kaitesi yasobanuye ko muri izo nsengero mu gihe harimo izitujuje ibisabwa ko zamaze gufungwa, ariko ashimangira ko nta rwitwazo abasenga bagira rwo kubura aho basengera kuko ari nyinshi.
Ati: “Ngira ngo abantu bagomba kugabanya ubwo bucucike, ahubwo bakagura aho abantu basengera.”
Kugeza ubu RGB ishima ko hari insengero ziteza imbere urwego rw’uburezi mu Rwanda aho 54% by’ibigo by’amashuri yisumbuye ari ay’imiryango ishingiye ku myemerere. Ni mu gihe iyo miryango ifite Kaminuza zirenga 10.
Mu kwiyandikisha imiryango ishingiye ku myemerere yandikira Akarere, isaba kuba umufatanyabikorwa ikagaragaza n’ibyo izaba ikora, ariko byubakiye ku byo ako karere kazakora n’igihugu muri rusange, mbese bizageza ku iterambere Abanyarwanda.
Dr Usta Kaitesi yavuze ko hari ubwo abantu bafata urusengero bakarugira icyo rutakabaye, ari na yo mpamvu iyo hakozwe ubugenzuzi izo nsengero zifungwa.
Ati: “Imana yahaye ubwenge ubuyobozi bw’uru Rwanda, twifuza ko abantu basenga bibahesha agaciro, bihesha agaciro igihugu cyacu. Kuko Umunyarwanda twubaka, iyo urebye icyerekezo 2050, mu ijambo ry’ibanze rya Nyakabahwa Perezida wa Repubulika, ni uko twifuza kuba Abanyarwanda kandi banafite indangagaciro.”
Uwo muyobozi kandi yamaganye abayobozi b’amadi n’amatorero bayobya abo bayobora ndetse ko Leta itazabihanganira na rimwe, kuko izo nyigisho bamwe zituma babura ubuzima kuko bagiye gusengera ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ati: “Umuntu udashobora kumugeza mu Rwanda ntabwo wamugeza mu ijuru. Umuntu udashobora kumugeza mu rusengero rwa Muhanga, agakomeza kujya Kanyarira harimo ibibazo, bamwe bakagwayo, muri izi mpera z’icyumweru mwarabibonye umuntu waguye mu mazi kubera kubatizwa.”
Mu bugenzuzi RGB, irimo gukora harimo kureba uko insengero zifite uburyo bufata amajwi, zirinda urusaku ariko Umuyobozi Mukuru wa RGB, avuga ko no mu nsegero imbere bagomba kugabanya urusaku kuko hari abaje gusenga rubangamira barimo abana b’impinja baba bazanywe n’ababyeyi babo n’abandi.
Kuba zifite imirindankuba, ubwiherero buhagije kandi bufite isuku n’aho imodoka ziparika (Parking) ku buryo n’uwagira ikibazo imbagukiragutabara ishobora kumugeraho bitagoranye.
Kaitesi yavuze ko buri rusengero rusabwa kuba rwujuje ibisabwa bijyanye n’aho ruri.
Mu itegeko rigenga abayobozi b’imiryango ishingiye ku myemerere, harimo ko umuyobozi wayo kuva ku Mukuru wo ku rwego rw’igihugu, kugera ku rwego rwa Paruwasi, agomba kuba yarize Kaminuza mu by’iyobokamana (tewolojiya).
RGB yari yahaye imyaka 5, abayobozi b’amadini n’amatorero ngo bige ayo masomo, icyo gihe cyatangiye mu 2018 kigera mu 2023, ari na yo mpamvu aho batabyubahirizwa RGB ibafungira.
Dr Kaitesi yavuze ko icyo Leta itazigera yihanganira harimo inyigisho ziyobya abantu ari yo mpamvu umuyobozi mukuru w’idini cyangwa itorero, wize ibijyanye n’iyobokamana afite inshingano zo kugenzura niba mu nsengero ayobora, hatigishwa inyigisho ziyobya abantu.
Ati: “Byigeze kubaho, Gahunda ya Gira Inka icyijyaho, abantu bigisha bavuga bati’ buri iya inka ihagarariye satani”.”
RGB ivuga ko mu byumweru bibiri, yari yihaye y’ubugenzuzi bizarangira mu minsi ibiri iri imbere.
Mu ibarura rwakozwe n’urwo rwego, ryagaragaje ko amadini mu Rwanda asaga 500. ADEPR yo ifite insengero zirenga 3 200, Abadivantisiti b’umunsi wa 7 bafite insengero zirenga 2 000, mu gihe imisigiti yo isaga 300, n’izindi nsengero zikigenzurwa ngo hamenyekane umubare wazo.
