Mu mezi 9, u Rwanda rwakiriye abatahuka 4.000 bavuye muri RDC

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 25, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Kuva muri Mutarama 2025 kugeza uyu munsi, Abanyarwanda basaga 4000 bamaze kwakirwa mu Rwanda baturutse mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) aho bari barafatiwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Iyo mibare yatangajwe na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) mu gihe ku wa Gatatu tariki ya 24 Nzeri u Rwanda rwakiriye abagera kuri 314 bibumbiye mu miryango 101 batahutse ku bushake nyuma yo kumenya ko mu Rwanda ari amahoro.

Iyo Minisiteri ivuga ko abakiriwe bahise boherezwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi iherereye mu Karere ka Rusizi nyuma yo kwakirirwa ku Mupaka Munini wa La Corniche mu Karere ka Rubavu.

Biteganyijwe ko muri iyo nkambi ari ho bazashyirirwa mu irangamimerere ndetse banasubizwe mu buzima busanzwe harimo no kubategurira uko bazasubira mu miryango yabo batekanye kandi biteguye gufatanya n’abanti kubaka Igihugu cyababyaye.

Bivugwa ko Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwihariye bwo kwandika abatahuka kugira ngo hashyigikirwe igikorwa cyo kubasubiza mu buzima busanzwe, kuborohereza kubona serivisi z’ubuvuzi, kwimakaza imibanire myiza n’abo basanze no gufasha abana kwinjira muri serivisi z’uburezi nta nkomyi.  

Iyo Minisiteri yemeje ko icyo Leta y’u Rwanda ishaka ari ugufasha abo baturage gutangira kubaka ubuzima bubahesha agaciro kandi bubibagiza ibyo banyuzemo mu mashyamba ya Congo, ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR).

Abatahutse bagaragaje inzira y’umusaraba banyuzemo muri Congo, aho umutekano wabo wahoraga mu kangaratete.

Maniraguha Ezira, ni umwe mu batahutse ku bushake wagaragaje ko no gutahuka byamusabye ikiguzi cy’ibyo yari atunze byose, kuko yabyambuwe n’Ingabo za RDC (FARDC) zikanamuvuna n’akaguru k’ibumoso.

Ati: “Nafunzwe nshinjwa kuba icyitso gikorna na M23. Cyari ikinyoma kuko nikoreraga akazi k‘uburobyi. Icyo gihe noherejwe muri Gereza ya Makala i Kinshasa, umuyobozi w’abarobyi yahaye abasirikare amadolari y’Amerika 5.000 nabonye ngurishije ubutaka bwanjye, barandekura.”

Yongeyeho ko umwe mu bavandimwe be we yaguye muri gereza bari babafungiyemo.

Maniraguha yavuze ko kumara igihe kinini mu buhungiro byatewe n’ibihuha byakwirakwizwaga na FDLR ko nibatahuka bazafungwa cyangwa bakicwa nubwo batari mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati: “Bakwirakwizaga ibyo bihuha mu byaro byinshi, maze abaturage bagahorana ubwoba.”

Mukantwari Francoise w’imyaka 39 na we wari ufite umugabo wari muri AFDLR ariko akagwa mu ntambara, avuga ko babwirwaga ko abagerageza gutahuka bose bashyirwa muri gereza kandi ngo ni igihuha cyakwirakwizwaga n’abayobozi bakomeye muri FDLR.

Ati: “Ntibashaka ko hagira n’umwe utahuka. Iyo bagufashe ugerageza gutoroka barakwica. Ubu ndishimye cyane kuba navuye mu mikaka y’intare zashakaga kunconcomera. Ndishimye kandi kuba ngiye guhabwa indangamuntu kuko muri Congo nabagaho nta byangombwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Prosper Mulindwa, yijeje abatahutse ko bacungiwe umutekano kandi bazahabwa ibyo kurya mu gihe cy’amezi atatu, ubwishingizi n’ibindi byangombwa nkenerwa mu rugendo rwo kubafasha gusubira mu buzima busanzwe ntacyo bishisha.

Yakomeje abasaba kugira uruhare mu mishinga y’iterambere bazasanga igamije kurwanya ubukene, ashimangira ko umusanzu wabo ukenewe cyane mu kubaka Igihugu.

Abatahuka bacika ububata bwa FDLR bakomeje kwiyongera nyuma y’uko muri Nyakanga, u Rwanda, RDC na UNHCR byasinyanye amasezerano agamije ubufatanye mu kubaha uburenganzira bw’impunzi bwo gutahuka ku bushake mu bihugu bakomokamo.  

Ni mu gihe u Rwanda na rwo rumaze imyaka isaga 20 rucumbikiye impunzi z’Abanyekongo birukanywe mu gihugu cyabo kubera intambara z’amoko zimakajwe kubera ingengabitekerezo ya Jenoside yagejejwe muri RDC n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ikaba ikomeje gukwira nka virusi mu Karere.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 25, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE