Mu Buhinde bigaragambije bamagana guhumeka umwuka uhumanye
Abaturage benshi mu Mujyi w’u Buhinde, New Delhi bigabije imihanda barigaragambya bamagana guhumeka umwuka wanduye, basaba Leta ko yafata ingamba kuko umurwa mukuru wugarijwe n’umwuka uhumanye.
Kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2025, i New Delhi haramukiye umwotsi mwinshi aho abaturage bigaragambije bavuga ko ari umwuka mubi uri kwangiza ubuzima bwabo kandi biganisha ku rupfu.
Abigaragambya benshi bari bafite amabendera yamagana umwuka uhumanye, banaririmba indirimbo zijyanye nabyo mu gihe inzego z’umutekano zafashe bamwe muri bo zirabafunga abandi zirabatatanya.
Aljazeera yatangaje ko kuri uyu wa Mbere, Ikigo cy’u Buhinde gishinzwe kugenzura umwuka, cyagaragaje ko ikigero cy’umwuka mubi i New Delhi cyarenze 400 mu gihe igipimo cy’umwuka mwiza gisanzwe ari 100.
Bamwe mu basesenguzi n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi barimo Rahul Gandhi bavuze ko ari uburenganzira bw’abaturage guhumeka umwuka mwiza, abaza impamvu abaturage bafashwe nk’abanyabyaha mu gihe bakoraga imyigaragambyo mu mahoro.
Polisi ya New Delhi yavuze ko imyigaragambyo yahagaritswe kuko abayikoraga nta burenganzira bari babifitiye kandi byahungabanyaga umutekano aho byabuzaga abantu kujya mu mirimo kuko bafunze imihanda.
Ku rundi ruhande ariko Minisitiri w’Ibidukikije, Manjinder Singh Sirsa, yavuze ko Guverinoma izakomeza gukora ibishoboka byose mu rwego rwo kurwanya ibikorwa bikorerwa mu mujyi bigira uruhare mu guhumanya umwuka.

