Mu 2029 u Rwanda ruzaba rwuhira kijyambere hegitari ibihumbi 132

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 11, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ifite gahunda yo kwagura ubuso bw’ubuhinzi bwuhirwa mu buryo bugezweho hifashishije ikoranabuhanga, bukava kuri hegitari 72 000 bukagera ku 132 000.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI, Dr Mark Cyubahiro Bagabe, yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 10 Kamena 2025 mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarukaga ku Nama Nyafurika ya 2 yiga ku Ikoranabuhanga mu Buhinzi (ACAT 2025).

Dr Bagabe yagaragaje ko mu myaka yashize mu Rwanda nta muco wo kuhira wahabaga, amazi y’imvura agatemba ntawuyitayeho ndetse n’aretswe abantu bakayanywa gusa.

Yavuze ko nyuma yo kubona habaho imihindagurikire y’ikirere yibasira ubuhinzi, igateza amapfa n’imyaka ikarumba, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gutangira uburyo bwo kuhira hifashishijwe ikoranabuhanga kandi bukomeje gutanga umusaruro ufatika.

Yagize ati: “Iyo ibibazo bije akenshi bidutera no gutekereza ku bisubizo cyane cyane twuhira ubuso bunini. Nka Gabiro dufite hegitari zisaga ibihumbi 6 zimaze guhingwa, turashaka no kongeraho n’izindi ibihumbi 10.”

Kugeza ubu, uretse uwo mushinga wa Gabiro, MINAGRI ibarura ubuhinzi buteye imbere bwuhirwa ku buso bunini burimo umushinga wa Mpanga mu Karere ka Kirehe wuhirwa kuri hegitari 600, uwa Nasho wa hegitari 1200 n’uwa Mahama ufite hegitari 4.

Minisitiri Dr Cyubahiro ati: “Ni akazi gakomeza, tugenda dutunganya, tukaba dufite n’ibyanya bibiri mu mazi, na byo turimo kugenda dutunganya. Kera wasangaga ari mu rufunzo, cyangwa se ibihingwa mu by’ukuri bitagira umusaruro uhagije.”

Yakomeje agira ati: “Mu igenamigambi ry’imyaka itanu ry’ubuhinzi twatangiye, ryatangiye mu 2024 kugeza mu 2029, turateganya kujya tugenda twongeraho hegitari ibihumbi 10 byo kuhira buri mwaka. Twari ku bihumbi 72 bya hegitari, turifuza kugera ku bihumbi 132 bya hegitari mu myaka itanu iri imbere.”

Atangiza inama ya 2 ya ACAT, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiye kwimakaza ikoranabuhanga no guhanga udushya hagamijwe guteza imbere ubuhinzi no kongera umusaruro.

Abahanga mu rwego rw’ubuhinzi bavuga ko ubuhinzi ari inkingi ya mwamba ku bukungu bw’Ibihugu by’Afurika kuko butanga akazi ku basaga 60% by’abaturage kandi bukagira uruhare rwa 23% ku musaruro mbumbe w’Afurika muri rusange.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 11, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE