Mu 2027 u Rwanda ruzaba rukoresha Gaz Methane mu guteka

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 3, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Minisiteri y’Ibidukikije (MoE) yijeje ko bitarenze mu mwaka wa 2027 u Rwanda ruzaba rwarangije ubushakashatsi kuri Gaz Methane mu kiyaga cya Kivu, izatangira gukoreshwa isimbura ibicanwa byangiza ibidukikije.

Iyo Gaz Methane yitezweho by’umwihariko gufasha ibigo binini kubona gaze ihagije isimbura inkwi n’amakara bikoresha mu guteka kandi byangiza ibidukikije.

Minisitiri w’Ibidukikije Dr Uwamariya Valentine, yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Kamena 2025, mu kiganiro MoE hamwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibidukikije (REMA), bagiranye n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari.

Ni ikiganiro cyari kigamije kugenzura ibikorwa bya Guverinoma mu korohereza abaturage kubona ibicanwa bitangiza ibidukikije.

Dr. Uwamariya yagize ati: “Gaz Methane tuyitegerejeho igisubizo mu kugabanya ibicanwa byangiza ikirere ubwo ni amakara n’inkwi, gahunda ihari ni uko ishobora kuzaba yabonetse mu 2027.”

Yavuze ko iyo Gaz Methane nimara kuboneka bizafasha kugabanya ikoreshwa ry’inkwi mu bigo by’amashuri byihariye 45% by’ikoreshwa ry’inkwi n’amakara mu Rwanda hose.

Ati: “Tuzaba tubashije gukemura ikibazo cy’ibicanwa mu mashuri no bindi bigo bikenera ibicanwa byangiza ikirere, bikanajyana n’igiciro cya gaze ihenze.”

Yakomeje avuga ko kuba gaze yo gutekesha, ihenze bishingiye ku kuba igitumizwa hanze y’Igihugu bityo idorari ryakwiyongera n’igiciro cyayo kikazamuka, hakiyongeraho n’igiciro cyo kuyigeza mu gihe cyiyongera umunsi ku munsi.

Abasenateri bagaragaje impungenge batewe kuba mashyamba yatemwe menshi inkwi ziyavuyemo zigacanishwa mu nganda no mu mashuri.

Senateri Mureshyankwano Marie Rose ati: “Ahantu hahurira abantu benshi mu bigo bya polisi, gisirikare, mu mashuri no mu nganda, zikoresha inkwi nyishi cyane.”

Yunzemo ati: “Hari umuyobozi w’uruganda rw’icyayi naganiriye na we, mubaza impamvu bagikoresha inkwi ntibakoreshe ubundi buryo, yarambwiye ngo iyo twakoresheje Gaz icyayi ntabwo kiryoha.”

Yavuze ko inganda zimenyereweho gukoresha inkwi nyinshi kandi zangiza amashyamba n’ibidukikije muri rusange, asaba ko abazikoresha bashyirirwaho uburyo bwatuma ibyo bicanwa bitangiza ibicukikije.

Uwo musenateri kandi yanagaragaje ko n’igiciro cya gaze gikomeje kwiyongera, asaba ko hagira igikorwa abaturage bakoroherezwa kubona imbabura n’ibindi bikoresho bironderaza ibicanwa cyangwa se bagahabwa gaze zihendutse.

Minisiteri y’Ibidukikije yatangaje ko ubushakashatsi bukomeje ku buryo Gaz Methane yo mu kiyaga cya Kivu yahindurwamo iyo guteka.

Ivuga ko ibi bikunze byatuma u Rwanda rugabanya gutumiza gaz hanze y’igihugu ndetse bikanoroshya igiciro cy’ubwikorezi na cyo cyazamutse muri iyi minsi kigatuma ihenda ku isoko.

Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo (EICV7-2023/2024) bwagaragaje ko abaturage bangana na 93% bakoresha inkwi n’amakara.

Mu gihe ingo zikoresha ibicanwa bibungabunga ibidukikije (Gazi na Biogazi) ziyongereye zikava kuri 1% muri 2017 zikagera kuri 5,4% mu 2024 icyakora ngo ziracyari nke. Ku rundi ruhande ariko abagitekesha inkwi mu mijyi babarirwa muri 34% mu gihe mu cyaro ari 93%.

Amakara ni yo yiganje mu mu mijyi kuko akoreshwa n’ingo 51% ariko mu cyaro ni 6% gusa bayatekesha. Ingo ziri mu Mujyi wa Kigali zitekesha gaze zingana na 23%, mu gihe izitekesha amakara ari 59% na ho abagitekesha inkwi ni 17%.

Minisitiri w’Ibidukikije Dr Uwamariya Valentine yijeje ko mu 2027 Gaz Methane izaba yabonetse igatekeshwa
Abasenateri baganiriye na Minisiteri y’Ibidukikije ku korohereza abaturage kubona ibicanwa bitangiza ibidukikije
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 3, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE