MTN Rwanda yihanangirijwe inacibwa akayabo ka miliyoni 30 Frw

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo ifitiye igihugu Akamaro, (RURA) rwatangaje ko rwihanangirije sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda, inafatirwa ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi aho yaciwe akayabo ka miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda nyuma y’ibibazo byagaragaye muri serivise zayo zidakora neza.
Kuri uyu wa 31 Nyakanga RURA yavuze ko MTN Rwanda yasabwe gukemura ibibazo byose bigaragara mu itangwa rya serivisi zayo, (guhamagara, ubutumwa bugufi, Mobile money) nyuma yuko ku wa 28 Nyakanga 2025, yitabye urwo rwego kugira ngo itange ibisobanuro kuri izo serivisi mbi.
RURA ibinyujije ku rubuga rwayo rwa ‘X’ yahamije ko iyo sosiyete yafatiwe ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi (Administrative fine), hashingiwe ku Itegeko rigenga Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n’Itumanaho (ICT Law).
Iryo tegeko ingingo ya 269; ivuga ku kutubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’icyemezo cyangwa amabwiriza y’Urwego Ngrnzuramikorere iyo uwahawe uruhushya atubahirije icyemezo cyihanangiriza cy’Urwego Ngenzuramikorere cyafashwe hakurikijwe ibiteganwa n’iri tegeko ahanishwa kimwe cyangwa byinshi mu bihano birimo gutanga ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi iri hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500.000) na miliyoni cumi n’eshanu ,(15.000.000) kuri buri munsi wose atubahirije ibyo asabwa, uhereye igihe yamenyeshejwe icyemezo cyongeye gushimangirwa.
Yahamirije The New Times ko MTN Rwanda igomba kuzishyura miliyoni 30 Frw kuko itubahirije ibyo yasabwe aho izo serivisi mbi zagaragaye iminsi ibiri ikurikiranye ku wa 27 no ku wa 28 Nyakanga 2025.
Ibinyujije ku rubuga rwa ‘X’ RURA yagize iti:”Nyuma y’uko MTN Rwanda yitabye kugira ngo itange ibisobanuro ku bibazo biri kugaragara mu itangwa rya serivisi zayo (guhamagara, ubutumwa bugufi, Mobile money), RURA yihanangirije MTN, inayisaba gukemura ibibazo byose bigaragara mu itangwa rya serivisi.
Ku wa 27 Nyakanga 2025 ni bwo MTN Rwanda yatangaje ko yahuye n’ikibazo cya tekiniki mu Gihugu hose kiri gutuma guhamagara ndetse no gukoresha kode, (USSD) zayo bigorana, yisegura ku bo byagizeho ingaruka ndetse yizeza ko bigiye gukemuka.
Ibyo bibazo byagize ingaruka ku bakoresha uwo murongo aho bahamagaraga ntibikunde, kohereza ubutumwa bugufi cyangwa amafaranga.
Ku wa 28 Nyakanga 2025 RURA yahise itangaza ko yamenye ibyo bibazo biri muri serivisi za MTN Rwanda kandi igomba gutumizwa kugira ngo haganirwe kuri ibyo bibazo, kugaragaza ingamba zifatika zo kunoza ireme rya serivisi no gukumira ko ibibazo nk’ibyo byakongera kugaragara.