MTN Rwanda yinjije hafi miliyari 120 Frw mu mezi 6 ya mbere ya 2023

Sosiyete y’Itumanaho MTN Rwanda, yasohoye raporo yerekana ko mu mezi atandatu abanziriza umwaka wa 2023 yinjije miliyoni 102 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari 119.6.
Iyo raporo yasohotse bwa mbere mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama, igaragaza ko amafaranga MTN Rwanda yinjije yiyongereyeho 14.7% ugereranyije n’amezi atandatu y’umwaka wa 2022.
Bivuze ko ayo icyo kigo cyinjije yavuye kuri miliyoni 105 z’amafaranga y’u Rwanda (amadolari y’amerika 89,000) akagera kuri miliyari zikabakaba 120 z’amafaranga y’u Rwanda (amadolari y’Amerika miliyoni 102).
Amafaranga yinjijwe mu gutanga serivisi, ajyanye n’inyungu MTN Rwanda ibona ivuye mu bikorwa byayo cyangwa amashami y’ubucuruzi ashingiye ku ihuzanzira rya telefoni.
Usibye kuzamura serivisi zayo, itumanaho ryanateye intambwe nini mu bwinshi bw’abafatabuguzi b’amafaranga agendanwa, abafatabuguzi ba internet, n’ibindi byinshi.
Itumanaho na ryo ryabonye ubwiyongere bw’abafatabuguzi ba telefoni zigendanwa. Nk’uko iyi raporo ibigaragaza, yagize ku bafatabuguzi miliyoni 7 muri icyo gihe cy’amezi atandatu ya mbere y’umwaka, aho biyongereye ku kigero cya 6% ugereranyije n’umwaka ushize aho bari miliyoni 6.6.
Abafatabuguzi bayo bakoresha internet na bo bavuye kuri miliyoni 2.2 bagera kuri miliyoni 2.3, byerekana inyongera ya 5.1% mu mezi atandatu y’imyaka yombi.
Abantu bakoresha serivisi za Mobile Money (MoMo) na bo bariyongereye, barushaho kubona serivisi z’imari zirimo kubitsa, kubikuza, guhererekanya amafaranga no gufata inguzanyo.
Mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2022 n’icya mbere cy’uyu mwaka, umubare w’abakoresha MoMo mu Rwanda wiyongereyeho 14.4%, ugera kuri miliyoni 4,4 uvuye kuri miliyoni 3.9.
Mapula Bodibe, Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, yagize icyo avuga ku mikorere ya MTN Rwanda mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2023, ashimangira ko iyi sosiyete ifite “imikorere ihamye y’urwego rw’imari”.

Yakomeje avuga ko byagaragaje ubushake bw’icyo kigo cy’itumanaho bwo kuyobora ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga bigamije iterambere ry’igihugu.
Mu kwezi gushize, MTN Rwanda yatangije umuyoboro wa Internet inyaruka wa 4G LTE mu bice birenga hejuru ya 80% ikoreramo mu gihugu hose, nyuma y’aho na Airtel itangarije uwo muyoboro.
Iyo ntambwe yatewe mu gihe Ikigo Koreya Telecom Rwanda Networks (KTRN) ari cyo cyonyine cyari gisanzwe cyihariye imitangire ya serivise za 4G kuva mu mwaka wa 2013. Ni cyo kigo cyajyaga kiranguza serivisi za 4G kuri MTN, Airtel n’ibindi bigo by’itumanaho.
Bodibe yagize icyo avuga ku ngamba za MTN Rwanda mu gice cya kabiri cy’umwaka. Yavuze ko iyo sosiyete izarushaho kunoza ikoranabuhanga ry’urwego rw’imari muri serivisi za Mobile Money, cyane ko uretse kuba zinjiriza MTN Rwanda zifite n’inyungu zirambye ku bukungu bw’u Rwanda.
Kimwe n’ibindi bihugu by’Afurika, u Rwanda rwifuza cyane kujya mu bukungu budahererekanya amafaranga afatika mu ntoki. MoMo n’izindi serivisi z’imari zifashisha ikoranabuhanga zikorera mu gihugu zifite uruhare runini muir urwo rwego.
MTN Rwanda kandi izibanda ku kwagura imiyoboro yayo kugera kuri 99% by’abatuye mu gihugu mbere y’uko umwaka wa 2023 urangira.

Yanditswe na MUKUNDWA RUTAGENGWA PHIONAH