Mr Nice yarengeye he uyu munsi ahugiye mu biki?

Hari ubwo umuhanzi yaduka agakora ibihangano bigakundwa kugeza ubwo yigarura imitima y’abantu batandukanye kabone nubwo baba batumva ururimi aririmbamo.
Muri iyi nkuru urasobanukirwa aho umuhanzi Mr Nice aherereye n’ibyo ahugiyemo.
Niba warumvise umuziki mu myaka ya za 2000 nta kabuza wumvise indirimbo zitandukanye za Mr Nice zarangwaga n’umurindi, ibyoroherezaga uwazumvaga akisanga yacinye akadiho.
Mr Nice ni umuhanzi ukomoka muri Tanzania, amazina ye bwite ni Lucas Mkenda, akaba yarakunzwe cyane mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba bitewe n’uko indirimbo ze nyinshi zabaga ziri mu rurimi rw’Igiswahili.
Uyu muhanzi azwi cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo Fagilia, Kikulacho, Kidali Po, Sasambua, Mama n’izindi zose zakanyujijeho zigatuma yandika izina mu bahanzi bakibukwa n’abariho muri ibyo bihe.
Kuri ubu hari amakuru avuga ko Mr Nice, abarizwa muri Kenya, aho atuye mu gace kitwa Kitengela, hafi ya Nairobi.
Ubwo yabazwaga impamvu yahisemo kwimuka akava muri Tanzania Igihugu cye kavukire, Mr Nice yavuze ko yabonaga adahabwa agaciro muri Tanzania.
Yagize ati: “Nahisemo kwimura umuziki wanjye kubera ko Abanyatanzania ntibari bagiha umuziki wanjye agaciro, ariko Abanyakenya baracyawukunda.”
Muri Werurwe 2024, ni bwo hagaragaye amashusho Mr Nice arahirira kwinjira mu muryango uzwi nka Free mansonery yiyemeza ko awiyeguriye burundu, ari nabyo abenshi bahuza no kuba yaba atagishyira ahagaragara ibihangano bishya cyangwa ngo abe yakora ibitaramo, icyakora we akavuga ko ntaho bihuriye n’ababyitiranya n’idini cyangwa imyemerere runaka.
Ati: “Abantu bavuze byinshi kandi abenshi bazi ko nahinduye idini, akaba ari yo mpamvu ntagikora umuziki. Oya ntaho bihuriye, ndifuza ko abantu bamenya ko uyu ari umuryango ufasha abantu kurushaho kuba beza, bakabana bubahana kandi bumvikana, bagakoresha imbaraga zabo mu kwiteza imbere.”
Mr Nice aheruka gushyira ahagaragara indirimbo muri Werurwe 2023 yise ‘I Believe in You’ yakurikiwe niyo yise ‘I Swear’ nayo yari yasohoye muri uwo mwaka.