Mozambique : Perezida wa CAF yatangije ku mugaragaro gahunda y’imikino y’Afurika mu mashuri

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika “ CAF”, Dr. Patrice Motsepe, yatangije ku mugaragaro gahunda y’imikino y’Afurika mu mashuri “Programme Scolaire Africain”. Iki gikorwa cyabereye i Maputo muri Mozambique taliki 26 Mata 2022.
Ibi birori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye muri Mozambique, abikorera , abayobozi b’umupira w’amaguru muri Mozambique ndetse nabo mu bice bitandukanye by’Afurika.
Nyuma yo gutangiza iyi gahunda ku mugaragaro, Perezida wa CAF, Dr. Patrice Motsepe yahuye na Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi akaba n’umukunzi w’umupira w’amaguru by’umwihariko.

Yagize ati : “Umupira w’amaguru mu mashuri ni ingenzi mu iterambere rirambye ry’umupira w’amaguru muri Afurika. Ni kimwe mu byo tugomba gushyiramo imbaraga kugira ngo umupira w’amaguru muri Afurika ube mwiza ku Isi. Icyo tugiye gukora ni ugushora imari mu mashuri y’umupira w’amaguru ndetse n’ibikorwa remezo by’umupira w’amaguru ku bahungu n’abakobwa mu mashuri, abakina byo kwishimisha ndetse n’ababikora by’umwuga.”
Gahunda y’imikino y’Afurika mu mashuri yatangirijwe kuri Sitade Costa do Sol mu mujyi wa Maputo ahari Minisitiri w’Uburezi wungirije, Manuel Basso, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Siporo, Carlos Gilberto Mendes, Visi-Perezida wa 5 wa CAF, Kanizat Ibrahim, Umunyamabanga Mukuru wa CAF, Veron Mosengo-Omba, Abaperezida b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru ya Mozambique, Angola, Comoros, Malawi, Mauritius, Afurika y’Epfo, abahagarariye ibindi bihugu bya Afurika hamwe n’umwe mu bashinze Fondation Motsepe, Dr Precious Moloi-Motsepe akaba ari umugore wa Dr. Patrice Motsepe.

Gutangiza gahunda y’imikino y’Afurika mu mashuri ni ugushyira mu bikorwa imwe mu ntego z’iterambere ry’umupira w’amaguru muri Afurika mu bakiri bato akaba ari byo Perezida wa CAF Dr. Patrice Motsepe yiyemeje ubwo yasuraga Cote d’Ivoire muri Mata 2021.
Iyi gahunda ni ubufatanye bwa CAF, Guverinoma z’ibihugu by’Afurika ndetse n’amashyirahamwe y’ibihugu 41 byatangije iyi gahunda izaba irimo gutanga amasomo, gutoza no guteza imbere impano n’ubuhanga by’abana.
Gahunda y’imikino y’Afurika mu mashuri yahawe inkunga ya miliyoni 10 z’amadolari y’Amerika ni ukuvuga asaga miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda yatazwe na Motsepe Foundation akazakoreshwa mu bikorwa bitandukanye birimo ibihembo by’amashuri azatsindira, gutunganya ibikorwa remezo bya siporo n’ibindi bizifashishwa mu kuzamura impano.

Gahunda y’imikino y’Afurika mu mashuri
Amashyirahamwe y’umupira w’amaguru aturuka mu bihugu 41 yitabiriye gutangiza iyi gahunda. Amashuri yatsinze azagenerwa inkunga kugira ngo bubake ibikorwa remezo by’umupira w’amaguru, hamwe n’amasomo y’iterambere.
Iyi mikino y’Afurika mu mashuri igomba gutangira muri Mata 2022 kugeza Werurwe 2023. Ikazaba mu byiciro bitatu birimo icyiciro cya mbere kizabera ku rwego rw’igihugu kuva muri Mata kugeza Nyakanga 2022.
Icyiciro cya kabiri, abatsinze mu bihugu byabo bazahatana ku rwego rw’Akarere « Zone », amarushanwa azaba hagati ya Nzeri n’Ukuboza 2022. Icyiciro cya nyuma kizakirwa ku rwego rw’Afurika muri Werurwe 2023 gusa ntabwo haratangazwa aho irushanwa rizabera.
Iyi gahunda yibanze ku kongerera ubushobozi mu nzego z’imiyoborere, ubuyobozi, uburezi n’itangazamakuru ku bihugu byitabiriye. Amashuri azitabira nayo azungukira muri iyi gahunda yo kongerera ubushobozi no guhugura. Hari abarimu bazatoranywa kugira ngo biyandikishe muri gahunda z’amahugurwa ya CAF.
Imwe mu ntego z’iyi gahunda ni uguteza imbere umupira w’amaguru mu miryango no mu bihugu amashuri aherereyemo. Ni uburyo bwo gukoresha imbaraga z’umukino mu guhindura isura y’Afurika.
Mu bizibandwaho harimo guteza imbere ubuyobozi aho abana bo muri buri shuri rizitabira bazasimbura abarimu babo mu bikorwa by’ubuyobozi mu makipe yashyizweho kugira ngo bige ibisabwa kugira ngo bayobore ikipe igere ku ntsinzi.
Hari gahunda yo gutoza abana ibijyanye n’itangazamakuru aho abana bazatoranywa kugira ngo bige ubumenyi bujyanye n’itangazamakuru nk’abanyamakuru bakora ubusesenguzi kuri za Televisiyo na Radiyo.
Hari kandi gahunda yo gutoza abana kuba abasifuzi bakiri bato aho bazahugurwa mu gusobanura amategeko y’umupira w’amaguru kandi bakazagira amahirwe yo gusifura imikino mu gihe cy’irushanwa.
Dr. Motsepe yageneye inkunga abo muri Cabo Delgado
Mbere yo gutangiza gahunda y’imikino y’Afurika mu mashuri, Perezida wa CAF, Dr. Patrice Motsepe yasuye abaturage ba Cabo Delgado bavanywe mu byabo n’inyeshyamba i Pemba, muri Mozambique aho binyuze muri Motsepe Foundation yabahaye inkunga y’ibihumbi 500 by’amadolari y’Amerika ni ukuvuga miliyoni 512 z’amafaranga y’u Rwanda.

Dr. Motsepe yari aherekejwe na Guverineri wa Cabo Delgado, Valige Tauabo, Umunyamabanga Mukuru wa CAF, Veron Mosengo-Omba, Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Mozambique, Faizal Sidat, hamwe n’umushinze Motsepe Foundation, Dr. Moloi-Motsepe. Abaturage bagera ku 2000 bimuwe bahawe ibikoresho bitandukanye birimo imipira yo gukina n’ibindi byatanze na CAF.
Iyi ntara ya Cabo Delgado nyuma y’aho ingabo z’u Rwanda zigiriyeho guhangana n’inyeshyamba muri Nyakanga 2021, umutekano urimo kugenda ugaruka n’abari barakuwe mu byabo barimo kubisubiramo.
Amafoto yo gutangiza gahunda y’imikino y’Afurika mu mashuri








