Mozambique: Imfungwa zirenga 1500 zatorotse gereza

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukuboza 26, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Polisi ya Mozambique yatangaje ko imfungwa zirenga 1500 zishobora kuba zatorotse gereza ya Maputo, 33 muri bo barapfa abandi 15 barakomereka nyuma y’imvururu zatewe n’imyigaragambyo imaze igihe muri iki gihugu yamagana ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu.

Umuyobozi wa Polisi yavuze ko imfungwa zafatiranye akavuyo k’abigaragambyaga zitangira gusenya urukuta rwa gereza bahita basohoka bahura n’abigaragambirizaga hanze bituma Polisi n’abacungagereza batabasha kubagarura.

Ikinyamakuru Aljazeera gitangaza ko nubwo abantu 150 muri bo bafashwe bakagarurwa muri gereza  ariko abigaragambya bateye no ku zindi gereza zitandukanye mu gihugu  bashaka gutorokesha izindi mfungwa.

Imyigaragambyo yongeye gukaza umurego mu minsi mike ishize nyuma y’umwanzuro w’Urukiko Rukuru   rwemeje ko umukandida w’ishyaka rya Frelimo, Daniel Chapo ari we watsinze amatora.

Rwavuze ko Chapo yatsinze ku majwi 65%, naho Vanancio Mondlane bari bahanganye agira amajwi 24%; ibi bikaba bitandukanye n’ibyari byatangajwe mbere kuko Komisiyo y’Amatora, yari yaravuze ko Chapo yatsindiye ku majwi 71% mu gihe Mondlane yari afite 20%.

Kuva byatangazwa ko ishyaka riri ku butegetsi ryatsinze amatora y’Umukuru w’igihugu yabaye ku wa 09 Ugushyingo 2024, imvururu zahise zaduka muri Mozambique zihagarika ibikorwa by’ubucuruzi mu murwa mukuru, Maputo n’abaturage basabwa kuguma mu ngo zabo kubera abigaragambya.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukuboza 26, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE