Mozambique: Ibura ry’amazi riraca amarenga yo kongera kwibasirwa na kolera muri Mayotte

Inkubi y’umuyaga Chido yibasiye umuyoboro wo gukwirakwiza amazi yo kunywa bamwe muri bo nta kindi kundi babigenza uretse kunywa amazi yanduye. Ikibazo gihangayikishije abashinzwe ubuzima kandi gitera ubwoba ni ukohashobora kongera kwaduka ibyorezo, harimo na kolera.
Ibyago byinshi ni uko icyorezo cyakubura umutwe muri Mayotte, kuko umuyoboro wo gukwirakwiza amazi ntukigikora kuva hakibasirwa n’inkubi y’umuyaga (Chido). Kugira ngo babone amazi ndetse no gukora isuku bajya kuvoma ku iriba cyangwa uruzi. Bikaba bidafite ingaruka.
Ikoreshwa ry’amazi yanduye bishobora gutera ikwirakwizwa rya bagiteri cyangwa virusi. Indwara ziterwa n’amazi mabi nka kolera, zishobora kongera kugaragara mu kirwa cya Mayotte kandi bikarushaho kuba bibi. Mu mpeshyi ishize, icyorezo cya kolera cyari kimaze gukwirakwira mu nkengero z’umujyi ahaba hatuwe mu kajagari hapfa abantu barindwi. Nyuma y’amezi atandatu, ingaruka zayo ziracyari nshyashya mu bitekerezo by’abantu.
Iyo ndwara iterwa na bagiteri isaba kwisuzumisha vuba no kuvurwa. Iramutse yongeye kugaragara muri Mayotte, biragoye cyane guhagarara, ikigo cyibitaro byizinga hamwe n’amavuriro y’ibanze yangiritse cyane kubera umuyaga w’inkubi.
Kuri Hugues, umuhuzabikorwa w’abaforomo mu bikoresho by’ubuvuzi, avuga ko gusurwa na ba minisitiri n’abandi bayobozi ntacyo biri gulkemura ikibazo. “Niba abaministri baza kutwongerera ubukererwe, bashobora kuguma mu rugo. Iyo bakomeje kunyura hano buri minsi ibiri, ibuza umujyi wa Mamoudzou kuba nyabagendwa, mu gihe abaturage “bagenda bafite indobo bashaka aho babona amazi”, nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru wa Radio France International RFI Mayotte, Lola Fourmy.
Inkubi y’umuyaga yibasiye Mayotte imbonankubone. Ikirwa gito cyisanze hagati yinzira ya Chido n’umuyaga wacyo ugera kuri 226 km ku isah. Ni ibintu bibi cyane bimaze imyaka hafi 100 bitagaragara.
Umuyaga udasanzwe uri ku gipimo kidasanzwe wibasiye ikirwa cya Mayotte ku wa Gatandatiu tariki 14 Ukuboza 2024, ikirwa cyose kisanze gifunzwe harimo na serivisi z’ubutabazi.
Impuguke mu by’ubushakashatsi mu bijyanye n’imiyaga (serwakira) yasobanuye ko hakiri kare kugira ngo hahuzwe imihindagurikire y’ibihe n’ubushyuhe bw’Isi burimo kongera ubukana bw’inkubi y’umuyaga.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugabanya no gucunga Ibiza, ku wa Kabiri tariki ya 17 Ukuboza 2024 cyatangaje ko, inkubi y’umuyaga Chido yahitanye abantu 34, ikomeretsa abarenga 300 ndetse inasenya inzu zirenga 23 000.


Diogène KWZERA says:
Ukuboza 18, 2024 at 9:17 pmMayotte ni intara ya Mozambique??
Diogène KWZERA says:
Ukuboza 18, 2024 at 9:18 pmMayotte ni intara ya Mozambique?
Diogène KWZERA says:
Ukuboza 18, 2024 at 9:18 pmMayotte ni intara ya Mozambique?