Miss Natasha Nyonyozi yatangaje ko yifuza kubaka akagira umuryango umukomokaho

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 17, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Nyuma yo kwitabira no kugaragara mu bakobwa 10 ba mbere mu marushanwa ya Miss World 2025, Natasha Nyonyozi wari uhagarariye Uganda, yatangaje ko mu byo yifuza harimo kubaka akagira umuryango umukomokaho, gusa ngo ntagomba kubihubukira.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Kamena 2025, ubwo yari mu kiganiro kuri Bukedde tv, avuga ko kwitabira amarushanwa y’ubwiza ya miss World 2025, byamugiriye akamaro agaragaza n’icyo ateganya gukora.

Uyu nyampinga yavuze ko kwitabira ayo marushanwa byamushimishije kandi yigiyemo byinshi, anamenyana na benshi, ibyo yizera ko bizagira uruhare rukomeye mu bikorwa bye biri imbere.

Yagize ati: “Nishimiye cyane kwitabira Miss World, kuko nibwira ko ubu ndamutse ngiye gutemberera nka Amerika cyangwa Indoneziya naba mpafite inshuti nshobora kuvugana nayo, ni kimwe mu byo nungukiyemo bikomeye kandi mpora nshishikajwe no kugwiza inshuti.”

Ku bijyanye n’ibikorwa ateganya gukora, Nyonyozi yavuze ko afite umugambi wo gukomeza umushinga we “Nyonyozi Initiative”, yatangiye mbere yo kwinjira mu irushanwa.

Ati: “Ndashaka gukomeza umushinga wanjye ‘Nyonyozi Initiative’ ufitanye isano n’umushinga wanjye Miss World BWAP, kuko yose irebana n’ibijyanye no kurengera abana bafite Autism. Ndashaka kurushaho kumenyekanisha ko iyo ndwara ihari n’uko umwana uyifite yakwitabwaho aho gutereranwa.”

Uretse gukomeza uwo mushinga, yanavuze ko ashishikajwe no kuba yakubaka urwe rugo.

Ati: “Ntabwo umushinga n’ibindi bikorwa byanjye bizamperana kuko ndifuza no kubaka urugo, nkabyara abana banjye, bityo nanjye nkagira umuryango unkomokaho, gusa nta gihe ntarengwa nabihaye kuko sinifuza guhubuka kubera kubyihutisha.”

Miss Natasha Nyonyozi yegukanye ikamba rya ‘Miss beauty with purporse’, ugenekereje mu Kinyarwanda ni umukobwa ufite ubwiza bufite intego hamwe n’iry’umukobwa wakunzwe cyane (Miss Popularity) mu marushanwa y’ubwiza ya Miss World riherutse kubera mu Buhinde.

Natasha mu mwambaro wahangiwe i Kigali
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 17, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE