Miss Mutesi Jolly mu batanze akayabo kuri Vibraniun Album

Miss Mutesi Jolly ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016 mu batanze akayabo ka miliyoni 10 y’amafaranga y’u Rwanda kuri Vibraniun Album ya Nel Ngabo na Platin P.
Ni mu gitaramo cyo kuyisogongeza inshuti zabo za hafi cyabaye mu ijoro ry’itariki 29 Kanama 2025 kibera muri Zaria Court.
Ni igitaramo kitabiriwe n’abahanzi batandukanye barimo abanafatanyije na Nel Ngabo hamwe na Platini gutaramira abakunzi babo.
Uretse abarimo Knowless, Davis D, na Zuba Lay bafashije mu gutaramira abitabiriye igitaramo cyo gusogongera iyo Album, igitaramo kitabiriwe n’abarimo Alyn Sano, Bruce Melodie, Element Eleeeh n’abandi.
Ni igitaramo kitabiriwe n’abandi batandukanye mu byamamare barimo abayobozi batandukanye nka Minisitiri Amb. Olivier Nduhungurehe, Minisitiri Nelly Mukazayire n’abandi.
Platin P avuga ko izina rya Album barikuye kuri Filime yitwa Black Panther
Yagize ati:” Twayise Vibranium kubera icyo gisobanura muri filime. Igaragaza ibiriho ubu ndetse n’ibihe bizaza. Iyi album nayo ifite imbaraga nk’izo, kandi twizera ko izahindura uburyo umuziki ukorwa.”
Kuri Nel Ngabo, ngo gukorana n’abandi bahanzi byamufunguye amarembo mashya yo gukoramo umuziki butandukanye n’ubwo yari asanzwe akoramo bwa R&B.
Ati: “Gukorana na Platini n’abandi ba producer byanyemereye kugerageza izindi njyana nka Afro Piano, Amapiano, na Afrobeats,”.
Yongeraho ati: “Byari bishya kandi bishimishije. Numva nzakomeza gukora umuziki muri izo njyana.”
Umushinga wo gukora iyo Album wose wakozweho n’abantu bari hagati ya 15-20, barimo aba Producer bayikozeho barimo Ishimwe Clement, Mamba, Devy Denko, Element Eleeeh n’abandi.
