Miss Muheto ukurikiranyweho gutwara yasinze agiye kuburanishwa

Miss Muheto ukurikiranyweho gutwara yasinze agiye kuburanishwa

Miss w’u Rwanda 2022, Nshuti Divine Muheto, ukurikiranyweho icyaha cyo kunywa inzoga zirengeje igipimo agatwara imodoka atabifitiye uruhushya, dosiye ye yamaze gushyikirizwa urukiko akaba azaburana ku munsi w’ejo ku wa Kane tariki ya 31 Ukwakira 2024 ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Ku mugoroba w’ejo hashize ku wa 29 Ukwakira ni bwo Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwa X yatangaje ko Miss Muheto Divine yafashwe kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara agira, akagonga ndetse akanangiza ibikorwa remezo nyuma akaza guhunga.

Miss Muheto ibi byaha si ubwa mbere yabikora kuko yigeze gukora indi mpanuka yanamuteye ibikomere aho nabwo bivugwa ko yari yasinze. 

Mu gitabo cy’amategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda   mu ngingo igena amabwiriza agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo, mu kiciro cya 3 kivuga ku  gutwara icyinyabiziga wasinze; ingingo ya 10 ivuga ko  uhamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kuva ku minsi irindwi kugeza ku mezi atandatu.

Mu kiciro cya 4 ku ngingo ya 15 ivuga ku byerekeye icyaha cyo guhunga umaze gutera cyangwa guteza impanuka ivuga ko umuntu wese yaba atwaye ikinyabiziga cyangwa atagitwaye, uhunga kugira ngo badashobora kumenya ibyabaye, kandi azi ko icyo kinyabiziga cyangwa we bwite yakoze cyangwa yateje impanuka ahantu hagendwa, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu kugeza k’umwaka.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14