Miss Dorcas Dienda Kasinde azahagararira RDC muri Miss Universe

Nyuma y’iminsi mike hafashwe icyemezo cyo kwambura ikamba Déborah Djema wari watorewe guhagararira RDC muri Miss Universe 2025, abategura iri rushanwa bamaze guhitamo no gutangaza undi mukobwa wahawe iryo kamba.
Mu ntangiriro z’Ugushyingo ni bwo hagaragaye itangazo ryashyizwe ahagaragara na komite isanzwe itegura ayo marushanwa ko Déborah Djema yambuwe ikamba kubera kwanga gusinya amasezerano ya Miss World avuga ko ibiyakubiyemo bidahura n’ibyo yifuza.
Mu itangazo ryashyizwe hanze, abategura Miss Universe DR Congo batangaje ko Dorcas Dienda Kasinde ari we wahise asimbura Déborah Djema, bityo akaba ari we uzaserukira iki gihugu mu Ugushyingo 2025, ubwo Miss Universe izabera muri Thailand.
Ni icyemezo kitavuzweho rumwe kuko abenshi bibanze ku kuvuga ko ishyirwaho rya Dorcas Dienda Kasinde ritaciye mu Mucyo kuko ngo nibura byagombaga kuriha umwe mu bakobwa bari batsindiye ikamba muri iryo rushanwa mbere, nk’igisonga cya mbere, cyangwa se icya kabiri.
Amakuru avuga ko Dorcas Dienda yegukanye ikamba rya Miss Africa DR Congo na Miss Calabar mu 2018, ndetse yagiye yitabira n’andi marushanwa atandukanye.
