Misiri yoherereje imfashanyo Palestine

Misiri yoherereje imfashanyo Palestine

Ku cyumweru, Amakamyo 17 y’ubutabazi yinjiye mu gace ka Gaza avuye muri Misiri, kugira ngo atange ubufasha muri Palesitine kugeza ubu yugarijwe n’ibibazo by’intambara.

Ibiro Ntaramakuru y’u Bufaransa AFP byatangaje ko amakamyo atwaye imfashanyo yambutse ava mu Misiri yerekeza muri Palestine iri mu ntambara, aho  Isiraheli yakajije umurego mu kuyigabaho ibitero bikomeye.

Nubwo bimeze bityo Ibiro Ntaramakuru by’Abanyapalestine “WAFA” bivuga ko abantu 400 baguye mu bitero bya Isiraheli mu masaha 24 ashize.

Nibura ibitero 25 by’indege bya Isiraheli byagabwe ahantu hatuwe.

Ibitaro bya al-Aqsa byo muri Gaza bivuga ko 65% by’abahitanwe n’ibyo bitero mu ijoro ari abana.

Kuri iki Cyumweru kandi ibitero by’indege bya Isiraheli byahitanye abantu 30 mu nkambi y’impunzi ya Jabaliya muri Gaza.

Mu mirambo 30 yakuwe mu matongo y’inyubako zatewe ibisasu, abenshi muri bo bakaba ari abagore n’abana,

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu cya Gaza yavuze ko hapfuye abantu benshi nyuma y’igitero cy’indege cya Isiraheli cyatewe ku nkambi nini mu nkambi umunani z’impunzi ziri muri ako gace.

Nibura abantu 27 ni bo bakomeretse, ibitaro bivuga ko bigoye ko abantu bahabwa ubuvuzi kuko bafite ikibazo cyo kubura imiti ndetse n’ibikoresho by’ubuvuzi nkuko Aljazeera yabitangaje.

Kuva umutwe wa Hamas wagaba igitero ku butaka bwa Isiraheli ku ya 07 Ukwakira, nayo yatangiye   gutera ibisasu mu gace ka Gaza aho abarenga ibihumbi bamaze kuhasiga ubuzima. 

KAMALIZA AGNES

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi yanganyije na Kenya mu mukino wa gishuti (Amafoto) 5 Ukwakira 2026 Saa 20:59
  2. Ububiko bw’uruganda ZARA Investment Ltd rwafashwe n’inkongi y’umuriro, Polisi iratabara 5 Ukwakira 2026 Saa 16:45
  3. Abanya-Cameroun bahawe gusifura umukino wa APR FC na Zamalek SC 5 Ukwakira 2026 Saa 13:45
  4. Chameleone yatumiye Abakuru b’Ibihugu babiri mu gitaramo 5 Ukwakira 2026 Saa 12:33
  5. The Ben, Bruce Melodie na Element bahataniye ibihembo bya Hipipo Awards 5 Ukwakira 2026 Saa 12:13