Minsitiri Dr Sabin yongeye kugirirwa icyizere n’Ikigega gishinzwe gukumira ibyorezo

Minsitiri Dr Sabin yongeye kugirirwa icyizere n’Ikigega gishinzwe gukumira ibyorezo

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Sabin Nsanzimana yongeye kugirirwa icyizere, aho yongeye gutorwa nk’umwe mu bayobozi b’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigega gitera inkunga imishinga yo kurwanya Indwara z’Ibyorezo ku Isi cyitwa Pandemic Fund.

Dr Sabin Nsanzimana yatorewe izi nshingano hamwe na Dr Muhammad Chatib Basri, wabaye Minisitiri w’Imari muri Indonesia, Dr Muhammad Chatib Basri, mu nama ya 17 ya Pandemic Fund yabereye i Washington, D.C. muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ku wa Gatatu tariki 11 Kamena 2025.

Iki kigega cyashyizweho mu rwego rwo gutanga ubufasha bw’amafaranga hagamijwe kongera imbaraga mu kurwanya ibyorezo, guhangana nabyo ndetse no kugira icyo ibihugu bikora nyuma yo guterwa n’ibyorezo.

The Pandemic Fund ni ikigega cyatangijwe mu nama y’abakuru b’ibihugu ya G20 iheruka kubera muri Indonesia mu 2022.

Iki kigega kandi kigamije guteza imbere gahunda zo guhangana no gukumira ibyorezo hibandwa ku bihugu bifite amikoro make.

Cyatangijwe nyuma y’uko icyorezo cya Covid-19 cyagaragaje ko hakenewe kubaka uburyo buhamye mu rwego rw’ubuzima mu kwitegura no guhangana n’indwara z’ibyorezo no guhora byiteguye.

Dr Nsanzimana afite ubunararibonye mu bijyanye na Porogaramu zo kurwanya Sida, gukora igenamigambi muri urwo rwego n’ubushakashatsi ku bufasha bukwiriye guhabwa abantu babana n’iyi virusi.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’indwara z’ibyorezo yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse afite n’Impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Basel mu Busuwisi muri aya masomo.

Yabaye umwarimu wungirije muri Kaminuza y’Ubuvuzi rusange, UGHE, ndetse yigishije no muri Kaminuza y’u Rwanda.

Uretse kuba ari Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana yanakoze imirimo itandukanye mu rwego rw’ubuvuzi, kuko yigeze kuyobora ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ndetse aba n’Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22