Minisitiri Ingabire yateguje ko interineti ya 5G itazaba iy’abaturage basanzwe

Minisitiri w’Ikoranabuhanga no guhanga udushya (MINICT) Ingabire Paula yagaragaje ko u Rwanda rukataje mu gushaka gutangiza ikoranabuhanga ryo gukoresha umuyoboro wa murandasi yihuta ya 5 G, ashimangira ko itazaba igenewe abaturage basanzwe.
Yavuze ko ubu harimo gukorwa igerageza kuva mu 2023 ku buryo haboneka ibikorwa remezo by’ibanze kugira ngo itangizwe mu Rwanda.
Uwo muyobozi ashimangira ko hagomba kumenyekana niba 5G ikenewe mu Rwanda bityo igatangira gukoreshwa.
Yagize ati: “Turebe ngo ni iki5G igiye kuzana kurusha izo dusanzwe dukoresha? Nko mu bihugu bisanzwe biyikoresha, nk’imodoka zitwara zidakenera umushoferi, inganda zikoresha za Robo, cyangwa muri serivisi z’ubuvuzi aho ushobora kubaga umuntu mutari kumwe, aho ni ho ubonera akamaro ka 5G yihuta.”
Uwo muyobozi yavuze ko icyo u Rwanda rurimo kwibandaho ari ugusaba sosiyete z’itumanaho kumenya niba ikenewe ndetse no kumenya icyo izakoresha niramuka igejejwe mu Rwanda.
Ati: “Ese hari abayisaba bakeneye kuyikoresha bahari kugira ngo nibanayisaba bamenye ibyo izakoreshwa?”
Yongeyeho ati: “Biteguye bate kugira ngo haboneke ibikorwa remezo? Ariko natwe twiteguye gute ngo tubone ibyo izakoreshwa?”
Yavuze ko no mu gihe murandasi ya 4G yageraga mu Rwanda byasabye igihe kinini kugira ngo Abanyarwanda bayimenyere.
58% by’Abanyarwanda bakoresha internet ya 4G
Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya itangaje ko ubu mu Rwanda abaturarwanda bakoresha umuyoboro wa murandasi wa 4G bageze kuri 58%.
Minisitiri Ingabire Paula aherutse kubwira Abadepite ko Abanyarwanda bakoresha ubwoko bwa murandasi butatu bitewe n’umuvuduko wazo bifuza ndetse na telefone zifite ubushobozi bwo gukoresha iyo murandisi, ari zo 2G, 3G, na 4G.
Ingabire yagize ati: “Akenshi tubirebera muri za telefone ngendanwa, ni ho tubona ko abaturage, 16,6% by’Abanyarwanda bakoresha 2G, 25,8% bakora 3G, hanyuma 58% bakoresha ikoranabuhanga rya murandasi bifashishije 4G.”
Minisitiri Ingabire yumvikanishije ko kugira ngo umubare munini w’Abanyarwanda bakoresha 4G uzamuke byaturutse ku buryo bwo korohereza abaturage kubona murandasi kandi yihuse.
MINICT itangaza ko abakoresha interineti mu ngo bageze kuri 79 107.
Interineti igera ahatuwe kuri 96% no ku buso bwose bw’Igihugu ku 75%, aho MINICT itangaza ko mu myaka 5 izaba yagejejwe kuri 97%.
U Rwanda rufite intego ko Interineti izagera ku buso bwose bw’igihugu 100% mu 2029.
Abantu bakoresha interineti ni 22% mu gihe hifuzwa kugera kuri 47%.
Hakenewe ubukangurambaga no kongera ubumenyi mu ikoranabuhanga.
Bizumuremyi says:
Werurwe 15, 2025 at 3:21 pmLeta yacuyarakoze kutuzanira ikoranabuhanga namurandasi ark ndabona mwagenera abaturage amahugurwa yokuyikoresha cyane mubice byicyaro murakoze