Minisports yavuze ku mvururu zibera ku bibuga

Nubwo atari kenshi mwumva ngo ku masitade yo mu Rwanda habereye imvururu ariko izo mvururu ni ikintu buri wese atakwitega mu Rwanda nk’igihugu gifatwa nk’igicuruza umutekano mu ruhando rw’amahanga.
Ni byo Rwego Ngarambe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, yagarutseho mu kiganiro yahaye RBA, aho yavuze ko nta muntu byashimisha kubona ahagaragaye ibibazo byo kwitwara nabi mu kibuga no hanze yacyo.
Yavuze kuri ibi nyuma yaho ku mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona wahuzaga ikipe ya Bugesera FC na Rayon Sports wasubitswe kubera umutekano muke watewe n’ibyemezo by’abasifuzi bitanyuze Aba-Rayons.
Saa kumi n’iminota 35 nibwo komiseri w’umukino Munyemana Hudu yavuze ko umukino uhagaze kubera umutekano muke, bitangarizwa abafana benshi bari bitabiriye uyu mukino.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Ngarambe, yagize ati: “Mu mikino myinshi itandukanye hagaragaye ibibazo byo kutitwara neza; haba mu kibuga, haba hanze y’ikibuga. Ni ikintu kitadushimishije kandi tujyamo inama n’abari muri siporo bose ko rwose iyo mico idakwiriye Abanyarwanda ariko by’umwihariko ntabwo ikwiriye abasiporitifu.”
Agaragaza ko hari indangagaciro abantu bigishwa zo kuba ibihangange, kugira ubuvandimwe ariko no kugira ikinyabupfura.
Ibyo iyo byongeweho ku mico myiza ya kinyarwanda yo kumenya ko uko amarangamutima y’umuntu ayatwara mu buryo butabangamira undi, bikaba umwihariko.
Akomeza agira ati: “Rero nk’Abanyarwanda ibyo ntabwo ari ibintu byari bikwiye kuba bitugaragaraho ariko turongera guhamagarira abasiporitifu kwibuka ko siporo ari umuhuza mbere ya byose.
Siporo ni umwarimu nkuko Perezida wa Repubulika yabitwibukije kenshi, ni umwarimu w’imico myiza, ni umwarimu w’uko kwitsinda nk’abantu tukaba indashyikirwa mu buryo butandukanye.”
Avuga ko uretse no kuba siporo iba umuhuza w’abantu ngo ni n’ahantu hakorerwa ubucuruzi butandukanye kandi ngo nta muntu wakwifuza kuza gukorera ubucuruzi ahantu harimo umwiryane.
Agira ati: “Turahamagarira Abanyarwanda bose muri siporo, mu nzego zose kurinda iyi siporo yacu, igakomeza kurindwa ikibi, igakomeza kurindwa imico itayikwiye.”
Minisports isaba komisiyo zo mu mashyirahamwe y’imikino itandukanye gukora ibyo zishinzwe cyane cyane izishinzwe imyitwarire kandi zigakorera mu mucyo bityo ngo umucyo ukagaragara muri siporo.
