Minisitiri w’Intebe yasheshe ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 28, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe buatangaje ko Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba isheshwe, hanashyirwaho Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo.

Itangazo ryo mu Biro bya Minisitiri rigira riti “None ku wa 28 Kamena 2023, hasheshwe inama njyanama y’Akarere ka Rutsiro nyuma yo kubona ko ubuyobozi bw’Akarere bwateshutse ku nshingano zabwo”.

Nyuma yo gusesa Inama Njyanama, Minisitiri w’Intebe yagize Prosper Mulindwa Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rutsiro. 

Mulindwa yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi n’Igenzurabikorwa muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Mulindwa Prosper yagizwe Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rutsiro
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 28, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE