Minisitiri w’Intebe yahagarariye Perezida Kagame ubwo Geingob wayoboraga Namibia yasezererwaga  

Minisitiri w’Intebe yahagarariye Perezida Kagame ubwo Geingob wayoboraga Namibia yasezererwaga  

Kuri uyu Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango wo gusezera bwa nyuma Hage Geingob wayoboraga Namibia.

Inkuru y’urupfu rwa Geingob yamenyekanye tariki 04 Gashyantare 2024, yaguye mu bitaro bya Lady Pohamba biherereye mu Mujyi wa Windhoek  

Hari hashize igihe Geingob yivuza kanseri nyuma yo gusuzumirwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Akimara kwitaba Imana, Perezida Kagame yihanganishije umugore wa Geingob, Monica Geingos, umuryango we n’abaturage ba Namibia, azirikana uruhare rwa Geingob mu rugamba rwo kubohora igihugu cye.

Yagize ati: “Ndihanganisha mushiki wanjye Monica Kalondo Geingos, umuryango wose n’abaturage ba Namibia ku bw’urupfu rw’umuvandimwe akaba n’inshuti yanjye, Perezida Hage Geingob.

Ubuyobozi bwe mu rugamba rwo kubohora Namibia, imirimo yakoreye abantu be atarambirwa n’uruhare rwe kuri Afurika Yunze Ubumwe bizibukwa mu biragano bizaza.”

Tariki ya 10 Gashyantare 2024, Madamu Jeannette Kagame yagiye muri Namibia kwihanganisha umugore wa Geingob, Monica Geingos.

Umurambo wa Geingob wagejejwe kuri Stade ya Independence iri Windhoek uherekejwe n’imodoka za gisirikare na kajugujugu.

Hari mu muhango wo kumusezeraho kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024.

Geingob arashyingurwa kuri iki Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2024.

Nangolo Mbumba wabaye Visi Perezida wa Namibia ni we wasimbuye Geingob, hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko Nshinga ry’iki gihugu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48