Minisitiri w’Intebe Ngirente yaganiriye n’itsinda rya Benfica na TFEP

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yakiriye itsinda riturutse mu ikipe ya SL Benfica yo muri Portugal hamwe na Tony Football Excellence Program mu Rwanda, bagirana ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye mu rwego rwo kuzamura impano z’abato mu mupira w’amaguru no guteza imbere siporo muri rusange.
Ibi biganiro byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu 10 Kamena 2025, nk’uko bytangajwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe.
Itangazo ryagiraga riti “Ku gicamunsi, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yagiranye ibiganiro n’itsinda rya Benfica hamwe na Tony Football Excellence Program mu Rwanda, ku gushimangira ubufatanye mu rwego rwo guteza imbere siporo muri rusange no kuzamura impano z’abato mu mupira w’amaguru.”
Irerero rya Tony Football Excellence Programme (TFEP) ryatangiye gukorera mu Rwanda mu kwezi k’Ukwakira 2022, ryiyemeje kuzamura impano z’abakina ruhago mu gihugu, by’umwihariko rihereye mu Turere twa Musanze na Burera.
Iri rerero ryatangiye kubaka ikibuga icy’ubwatsi bw’ubukorano buzwi nka “Tapis Synthétique”, aho kizagira uruhare mu kuzamura impano z’abakiri bato babarizwa muri TFEP no mu gace giherereyemo.
Muri gahunda za Tony Football Excellence Programme harimo ko kizaboneka byibuze muri Kamena uyu mwaka. Ni mu gihe imirimo yo kucyubaka yatangiye muri Mutarama.
Irerero rya Tony Football Excellence Programme rifite ikipe ikina muri Shampiyona y’Abatarengeje imyaka 20 n’indi ikina Shampiyona y’Abatarengeje imyaka 17 ku rwego rw’igihugu.

