Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente  yunamiye Intwari z’Igihugu 

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente  yunamiye Intwari z’Igihugu 

Kuri uyu wa 1 Gashyantare 2024 ni bwo u Rwanda rwizihije Umunsi w’Intwari z’Igihugu ku nshuro ya 30, aho Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente  Edouard yashyize indabyo ku Gicumbi cy’Intwari i Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Minisitiri w’Intebe yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda muri uwo muhango wo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu no kuzirikana umurage basigiye Abanyarwanda. 

Uwo muyobozi kandi  yunamiye Intwari z’u Rwanda zagaragaje gukunda u Rwanda bidasanzwe no kurwitangira.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Umunsi w’Intwari z’Igihugu ari umwanya wo kuzirikana ubwitange buhebuje n’ibikorwa by’indashyikirwa byaranze Intwari z’Igihugu no kuzifatiraho urugero mu  kubaka u Rwanda rwifuzwa. 

Insanganyamatsiko y’Umunsi w’Intwari wizihijwe ku nshuro ya 30 igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu.”

Buri mwaka abanyarwanda mu ngeri zitandukanye bizihiza umunsi w’Intwari z’Igihugu aho bazirikana ku bikorwa zakoze ndetse bakiyemeza kubyigiraho bakora ibikorwa by’iterambere.

Ni umunsi kandi urangwa no kwishimira ibyagezweho bakesha intwari z’igihugu bakazirata ibigwi hagamijwe kuzigiraho.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe intwari z’Igihugu imidari n’impeta by’ishimwe (CHENO) rutangaza ko kugira ubutwari ari ikwimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Mu ndangaciro remezo enye buri Munyarwanda akwiye kumenya n’izindi zishamikiyeho harimo Gukunda igihugu, bisobanuye gukunda Abaturarwanda, ubuyobozi bwabo, n’ubukungu bw’igihugu.

Hari kandi indangagaciro yo kunga ubumwe, Abanyarwanda bakumva ko ari Abanyarwanda, ko bava indimwe, ko bafatanyije byose basangiye gupfa no gukira, bakarwanira gukomeza cya gihugu cyabo no kugiteza imbere.

Indangagaciro cya gatatu ni Umurimo, kuko ni wo uteza imbere abantu, umuryango, gukora umurimo unoze, aho werekeje amaboko uhashyira ubwenge bwawe, ukahashyira n’umutima wawe bikavamo umusaruro ufitiye benshi akamaro.

Hari kandi indangagaciro y’ubupfura, kurangwa n’ubupfura, imyifatire myiza, imyitwarire myiza, imibanire myiza ishimwa na benshi bishobotse ishimwa na bose.

CHENO ivuga ko muri ibyo byose hazamo ubutwari kugira ngo bya bintu byose bisigasirwe, bigerweho bigezwe n’aho bigomba kugera, bitezwe imbere kandi ntaho bigarukira kuko iterambere rikomeza.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48