Minisitiri w’ingabo yasabye ibihugu bigize Umuhora wa Ruguru gufatanya mu bya gisirikare

Minisitiri w’ingabo yasabye ibihugu bigize Umuhora wa Ruguru gufatanya mu bya gisirikare

Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda asanga ibihugu bigize umuhora wa Ruguru bikwiye kurushaho gufatanya mu bya gisirikare, kugira ngo bibashe guhangana n’inzitizi zigenda zibaho mu bijyanye n’umutekano.

Yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare mu nama yahurije i Kigali ba Minisitiri b’Ingabo bo mu bihugu bigize Umuhora wa Ruguru.

Aba Minisitiri b’Ingabo mu bihugu bigize umuhora wa Ruguru ari byo u Rwanda, Kenya, Uganda na Sudan y’Epfo bashyize umukono ku nyandiko 3 z’amasezerano yerekeye ubufatanye mu bya gisirikare,  imikoranire hagati y’ibihugu, gukumira amakimbirane, kugarura amahoro n’ibindi.

Ibihugu bigize umuhora wa Ruguru bihuriza ku kuba ubufatanye mu bya gisirikare ari ngombwa cyane kugira ngo n’indi mishanga ibihugu bifitanye ibashe gushyirwa mu bikorwa.

Imishinga yo mu muhora wa Ruguru igira uruhare mu iterambere ry’ibikorwaremezo, ubufatanye mu bucuruzi, mu bihugu binyamuryango. 

By’umwihariko umushinga w’ubufatanye mu bya gisirikare ni ingenzi mu kubungabunga amahoro, umutekano n’ituze bikenewe kugira ngo iriya mishanga yindi ishyirwe mu bikorwa.

Minisitiri Juvenal Marizamunda yagaragaje ko muri ibi bihe ibihugu bikwiye kurushaho gufatanya kugira ngo bivaneho ibibangamira umutekano byose.

Yagize ati: “Nta gihe cyiza kurusha ubu cyo gukomeza igisirikare no gushyira imbaraga mu bufatanye bwacu. Inzitizi z’umutekano duhura nazo zigiye zitandukanye, kandi nta gihugu kimwe cyakwishoboza guhangana nazo. Ni mu bufatanye no gukorera hamwe byatuma tuzishakira ibisubizo.”

Umuhora wa Ruguru ufite imishinga 14, u Rwanda muri uyu muhora rukaba ruyobora umushinga w’ubufatanye mu bya gisirikare uw’abimukira, ubukerarugendo, uwo guhuza za gasutamo n’iyindi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:01
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14