Minisitiri w’Ingabo wa Botswana mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda

Minisitiri w’Ingabo wa Botswana Kagiso Thomas Mmusi, yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, aho ku wa Gatatu yahuye na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda Maj Gen Albert Murasira, ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.
Ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye bw’u Rwanda na Baotswana mu bya gisirikare.
Minisitiri Kagiso Thomas yabwiye itangazaakuru ko impamvu nyamukuru y’uru rugendo, ari ukurushaho gushyigikira ubutwererane mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.
Yagize ati: “Turi hano mu biganiro ku mubano w’ibihugu byacu no kureba uko twarushaho kuwimakaza.”


