Minisitiri w’Ikoranabuhanga yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Singapore

Paula Ingabire, Minisitiri w’Ikoranabuhanga no guhanga ibishya, yagiranye ibiganiro na Josephine Teo, Minisitiri w’Iterambere ry’Ikoranabuhanga n’amakuru muri Singapore bongera gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda na Singapore.
Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga ibishya yatangaje ko abayobozi bombi baganiriye kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Gicurasi 2025.
Ibiganiro byabo byibanze ku guteza imbere ubufatanye mu bijyanye n’Ubwenge buremano (Artificial Intelligence) n’umushinga wo gutunganya inyandiko ikubiyemo amabwiriza agenga imikoreshereze y’ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu buhangano ‘AI Playbook’.
Abaminisitiri banaganiriye ku gukoresha ikoranabuhanga mu kwihutisha iterambere ry’ubukungu.
Singapore ni igihugu u Rwanda rufatiraho urugero rw’iterambere, kuko ari kimwe mu bihugu ku Isi bifite iterambere ryihuta kandi byamaze kubaka ubukungu buteye imbere ku kigero gishimishije.
U Rwanda na Singapore bifitanye umubano mu bya dipolomasi watangijwe tariki ya 18 Werurwe 2005, ukaba waratanze umusaruro ugaragarira mu masezerano y’ubutwererane mu bucuruzi n’izindi nzego kugeza uyu munsi.
Ibihugu byombi byakuriyeho viza abaturage babyo ndetse bidatinze, mu mwaka wa 2008 u Rwanda rufungura Ambasade yarwo muri Singapore.
Muri Kamena 2024, u Rwanda na Singapore byatangaje ubufatanye mu mushinga wo gutunganya inyandiko ikubiyemo amabwiriza agenga imikoreshereze y’ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu buhangano (AI).
