Minisitiri Dr Vincent Biruta yaganiriye n’intumwa za OIF ku kibazo cy’umutekano muri RDC

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yakiriye mu biro bye Amb Berset Kohen uyoboye intumwa z’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, baganira ku ngingo zitandukanye zirimo n’ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu, Abayobozi bombi baganiriye kuri uyu wa Mbere tariki 09 Kamena 2025.
Iyi Minisiteri yagize iti: “Intego yari ugusesengura uko umutekano wifashe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) no kongera ubufasha bw’Umuryango wa OIF utanga ku bikorwa biri gukorwa bigamije guhuza impande zitumvikana.”
Intumwa za OIF zigiranye ibiganiro na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Biruta, mu gihe Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, APF, Hilarion Etong, aherutse gutangaza ko icyifuzo cy’abayobozi batandukanye bo muri RDC basabiraga u Rwanda ibihano barushinja uruhare mu bibazo by’umutekano muke muri icyo gihugu no gufasha umutwe wa M23.
Yavuze ko icyo cyifuzo gitandukanye n’uruhare rw’abayobozi muri Congo bifuza kugira mu kugera ku gisubizo kirambye.
Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Francophonie bagiriye uruzinduko mu Rwanda mu mpera z’Ukwezi gushize kwa Gicurasi, baganira n’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku ruhare rwabo mu gushakira hamwe umuti urambye ibibazo by’umutekano mu Karere k’ibiyaga bigari.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru bo mu Rwanda, Hilarion Etong, yagaragaje ko icyifuzo cy’abayobozi batandukanye muri RDC gihabanye n’uruhare bifuza kugira mu gukemura ibibazo by’umutekano muke.
