Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje Ariel Wayz nk’umuhanzi udasanzwe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaraje Ariel Wayz nk’umuhanzi udasanzwe, ufite ijwi ryiza rimwerera kuba mu byamamare ku ruhando mpuzamahanga rwa muzika.
Uyu muyobozi ukunze gukurikiranira hafi ibijyanye n’imyidagaduro yabigaragaje kuri uyu wa Mbere tariki 31 Werurwe, abinyujije ku rubuga rwe rwa X akunda kugaragarizaho ibitekerezo bye.
Nyuma y’uko uwo muhanzi yari amaze gusaba abakunzi be kumva indirimbo zigize Alubumu ye ‘Hear to Stay’, akabasaba ko nyuma yo kuyumva bamumenyesha indirimbo bakunze.
Mukumusubiza Amb.Nduhungirehe yagize ati: “Numvise Alubumu yose, iyo Ariel Wayz aza kuba Umunyamerika ntiyari kujya abura ku rutonde rwa ‘US Billboard Hot 100’ bidasubirwaho ni umwe mu bahanzi bafite ijwi ryihariye mu Mujyi.”
Yongeraho ati: “Indirimbo eshatu za mbere mu zo nakunze ni Made for You, Dee, Ariel & Wayz.”
US Billboard Hot 100, Amb. Nduhungirehe yagaragaje ko Ariel Wayz atajya aburaho, ni urubuga rusanzwe rukora imbonerahamwe y’indirimbo 100 zikunzwe cyane ku Isi.
Alubumu ‘Hear to Stay’ ya Ariel Wayz yamuritswe tariki 8 Werurwe 2025, iriho indirimbo 12, zivuga ku rugendo rwe mu muziki, ibihe byiza n’ibibi yahuriyemo na byo ndetse n’urukundo yeretswe n’abakunzi be kuva agitangira.
Uwamurengeye egide says:
Mata 5, 2025 at 5:17 pmMubyukuri afite ijwi ryiza cyane riryoheye amatwi kuryumva